Ibi Atome yabikomojeho mu kiganiro yagiranye n’abanyarwenya bo muri Gen-Z Comedy muri gahunda bihaye yo kujya batumira bakuru babo bakabaganiriza by’umwihariko kugira ngo babungure ubumenyi.
Fally Merci yagize watangije Gen-Z Comedy yavuze ko bishimiye ikiganiro bagiranye na Atome cyane ko yabaganirije uko abanyarwenya bagomba kwitwara mu gutera urwenya.
Ati “Yatubwiye ko tugomba kubaho twiyubaha, ati nimwiyubaha mukazi kanyu abantu na bo bazabubaha, iyo wiyubashye mu byo ukora bituma abantu na bo bubaha akazi ukora.”
Diogène Ntarindwa uzwi cyane ku izina rya Atome, ni umwe mu banyarwenya Nyarwanda bamaze igihe kinini bagira uruhare mu guteza imbere urwenya ndetse na sinema Nyarwanda.
Atome yamenyekanye cyane binyuze mu bikorwa bye by’urwenya, aho yakunze gukoresha imvugo, imyitwarire n’uburyo bwihariye bwo kwigaragaza ku rubyiniro mu gusetsa abantu.
Uko imyaka yagiye ihita, yagiye yongera ibikorwa bye no kugaragara mu mishinga itandukanye y’imyidagaduro.
Usibye urwenya, Diogène Ntarindwa yanagaragaye mu bikorwa bya sinema, aho yagiye akina muri filime zinyuranye.









Ibitekerezo 0