Yego ni ikintu cyo kwishimira ko iyo ukoze neza wabishimirwa gusa iyo hajemo uburiganya bituma benshi batongera kugira uwo bizera bikarangira na cya gikorwa cyaje gushimira abakoze neza gisenyutse.
Hari abadatinya kuvuga ko ibi bibazo byaba ari bimwe mu bituma abashoramari batinya kugana iyi nzira ifasha benshi kwidagadura.
Muri iyi minsi mu Rwanda kuva ku itariki ya 1 Mata 2023 ntibwira hatavuzwe inkuru za Bahavu Jeannette wahize abandi mu cyiciro cya People’s Choice mu bihembo bya Rwanda International Movie Awards mu 2023 ariko n'ubu akaba atarahabwa igihembo yatsindiye cy’imodoka yo mu bwoko bwa KIA K5.
Bijya gutangira ku munsi wo gutanga ibi bihembo, iyi modoka yatanzwe na Ndoli Safaris ntawigeze ayica iryera ku buryo Bahavu yageze ku rubyiniro agasaba urufunguzo rwayo narwo ntaruhabwe.
Iki kibazo kimaze kuba agatereranzamba ku buryo buri wese yibaza uko kizarangira, byageze aho Bahavu yiyambaza Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, kugira ngo rumufashe gukemura iki kibazo.
Nyuma byaje kumenyekana ko hari ibibazo mu masezerano abateguye ibi bihembo bagiranye na Ndori Safaris yagombaga gutanga imodoka.
Mu masezerano harimo ko uzahabwa imodoka azamamaza 'Ndoli Safaris' mu gihe cy’umwaka ariko iki cyifuzo nticyamenyeshejwe abahataniraga ibihembo.
Bahavu n'ubu ntiyumva impamvu yakomeza kuzira amakosa atagizemo uruhare.
Si ubwa mbere bibaye
Ibihembo bya Salax Awards biri mu byakanyujijeho mu Rwanda, biri mu byajemo iki kibazo.
Byatangiye abahanzi bamwe banenga uburyo ibi bihembo bitangwa bituma mu 2012-2013 n’imyaka yakurikiye, abahanzi barimo Jay Polly, Tom Close, Dream Boyz, Alpha Rwirangira na Kitoko bivana ku rutonde rw’abazahembwa mu bihe bitandukanye.
Icyo gihe Alpha Rwirangira asezera yagize ati "Si ukwanga kwitabira Salax Awards, ahubwo ni ukwanga gusuzuguzwa imbere y’abafana bawe, ngo ube warakoze bigaragara ku munota wa nyuma uteshwe agaciro.”
Mu 2019 havuzwe ibijyanye n’uko umuhanzi watsindiye igihembo ahabwa amafaranga nabwo icyo gihe kugira ngo bashyikirizwe amafaranga byabaye ingorabahizi.
Bamwe mu bahanzi bagaragaje ko batishimiye igihe bari bamaze batarahabwa amafaranga yagombaga guherekeza ibikombe na sheki bahawe.
Icyo gihe Mani Martin yasabye inzego nka Polisi, RURA, RIB, MINISPOC gukurikirana ibigo byabambuye.
Abandi bahanzi barimo Yvan Buravan, Active na bamwe mu banyamakuru b’imyidagaduro bagaragaje ko ibyakozwe na Salax atari byo ndetse ko bitesha agaciro umuziki nyarwanda.
AHUPA yateguraga iri rushanwa yavuze ko gutinda kwishyura abahanzi byatewe na bamwe mu bahanzi bananiwe kumva ko ariya mafaranga agomba gukurwaho imisoro ya Leta.
Ibi abahanzi babyamaganiye kure bavuga ko batigeze banga kwishyura imisoro, cyane ko bazi akamaro kayo.
Umwe mu bagize itsinda rya Active yagize ati "Twebwe Ahmed ubwe, yadusabye kumuha nimero ya Konti yacu, turayimuha, atubwira ko agiye kuduha amafaranga ku munsi ukurikiyeho, ariko akazakuramo imisoro. Twarabyemeye hashize amezi arenga abiri dutegereje".
Intore Tuyisenge uyobora Urugaga rw’Abahanzi mu Rwanda yavuze ko na byo bitumvikana kuko ubundi umuhanzi atari we usorera igihembo.
Yagize ati “Ubundi umuterankunga atanga amafaranga yabaze n’imisoro yose. Umuhanzi we agomba guhabwa amafaranga ye yuzuye. Ibyo kuvanaho 15% mu bihumbi 700 Frw, ni ugusora kabiri, na byo ntitubyumva.”
Jasmine Kibatega yagiye mu nkiko
Muri Nzeri 2020 hateguwe irushanwa ryo kuzamura abanyempano ryiswe ‘The Next Pop Star’, ryabaga ku nshuro ya mbere mu Rwanda ryegukanywe na Kibatega Jasmine muri Werurwe 2021 yemererwa miliyoni 50 Frw.
Kibatega Jasmine na Ish Kevin wabaye uwa kabiri byari byitezwe ko bazerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika gusinyana amasezerano n’amasosiyete y’umuziki ahakorera ariko nabyo byarangiye bitabaye.
Mu Ukuboza 2021 uyu mukobwa yahisemo kugana inkiko mu gushaka ubutabera arega More Events Ltd na Dushime Christian yateguye iki gikorwa.
Imbere y’Urukiko, More Events isobanura ko kuba Kibatega yaratandukanye n’umujyanama we kandi yari mu masezerano yagombaga gutuma igihembo gitangwa, byateje impagarara kuko byari bisobanuye ko amasezerano yose agomba gusubirwamo.
Urukiko rw’Ubucuruzi rwasanze ikirego rwashyikirijwe na Kibatega gifite ishingiro rwemeza ko More Events Ltd igomba kwishyura Kibatega miliyoni 50 Frw nk’igihembo yari yemerewe atsinda irushanwa.
Uru rukiko rwanemeje ko More Events Ltd igomba kwishyura Kibatega inyungu zitangwa mu mwanya w’indishyi zingana na 2 504 089 Frw.
Icyo Inteko y’Umuco ivuga kuri ibi bibazo
Mu gihe benshi bacyibaza uzakemura iki kibazo, IGIHE yaganiriye n’Inteko y’Umuco nk’urwego rufite ubuhanzi mu nshingano batangaza ko iki kibazo bakizi hakiri kurebwa uburyo byanozwa neza.
Inteko y'Umuco ishimira abagategura ibikorwa bishimira abahanzi mu ngeri zose, gusa yemera ko hari byinshi bikwiye gukomeza kunozwa ku bijyanye no gukorana n'inzego za Leta kugira ngo habeho ubujyanama no kunoza ibitagenda neza.
Iti “Akenshi ibibazo bivuka biterwa n'uko abategura ibi bikorwa batubahiriza ubujyanama bahabwa n'Inteko y'Umuco cyangwa na Minisiteri ifite Umuco mu nshingano.”
“Ikindi usanga hari ubwo ibikorwa bateganya biba bidahura n'ingengo y'imari bifitiye ubwabo, Inama twabaha ni uko abategura irushanwa bajya bagirana amasezerano n'abaterankunga b'igikorwa bakaba maso ku ngingo zigize ayo masezerano.”
Inteko y'Umuco ivuga ko amakosa y'abategura irushanwa adakwiye kuba ikibazo ku bahanzi batsinze.
Isaba abategura irushanwa n’abahanzi gukorana n'inzego zishinzwe abahanzi (Leta n'Inama y'Igihugu y'Abahanzi) kugira ngo babone ubujyanama bubafasha kugabanya ibi bibazo.





Ibitekerezo 0