Uyu muhanzikazi uri mu bakomeye muri Afurika mu njyana ya Afrobeats, yabigarutseho ubwo yavugaga ku mibanire ndetse n’uburyo ubukire bushobora kugira uruhare mu mibanire y’abantu.
Ayra Starr yavuze ko afite ubushobozi bw’amafaranga burenze ubw’umugabo bazabana, ashobora kugira uruhare runini mu gufata ibyemezo mu rugo.
Ati “Ninteretwa n’umugabo ndusha ubukire, nzajya mufatira ibyemezo. Ariko nubwo naba nkize, ni we uzajya yishyura ibintu byose, kandi ntabwo nzatuma amenya ko mfite amafaranga menshi.”
Ayra Starr, yamenyekanye cyane ku rwego mpuzamahanga binyuze mu ndirimbo ze zakunzwe cyane muri Afrobeats, akaba umwe mu bahanzi bakiri bato bafite izina rikomeye muri Nigeria.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!