00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Niragire Marie France yatorewe kuyobora Inama y’Igihugu y’Abahanzi

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 16 December 2023 saa 10:19
Yasuwe :

Umukinnyi wa filime akaba na nyiri televiziyo yitwa Genesis TV, Niragire Marie France, ni we watorewe kuyobora Inama y’Igihugu y’Abahanzi mu matora yabaye ku mugoroba wo ku wa 16 Ukuboza 2023.

Niragire yungirijwe na Murayire Protais ndetse na Uwitonze Clementine wamamaye nka Tonzi.

Ni mu gihe Harerimana Ahmed yatowe ku mwanya w’Umunyamabanga naho umubitsi aba Rwagasani Braddock Le Sage.

Ni komite yatowe isimbuye iy’inzibacyuho yari imaze igihe iyoboye Inama y’Igihugu y’Abahanzi nyuma y’uko Munezero Ferdinand weguye bitunguranye.

Nyuma yuko Munezero yeguye Mukampunga Janvière yahise afata ubuyobozi bw’Inama y’Igihugu y’abahanzi yari amazeho hafi imyaka ibiri ayobora inzibacyuho.

Niragire Marie France yatorewe kuyobora Inama y’Igihugu y’abahanzi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages