Ni igitaramo cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Gashyantare 2019 muri Kigali Conference and Exhibition Village, ahahoze hitwa Camp Kigali. Cyitabiriwe n’abantu b’ingeri zose bakunda umuziki w’umwimerere.
Iri serukiramuco ryatangijwe n’itsinda Umuti mu Nganzo ryanyuze benshi ndetse n’abana barimo uwacurangaga piano uri mu kigero y’imyaka 10, n’abandi barimo umuhungu w’imyaka ine n’umukobwa w’itatu bafite impano mu kuririmba.
Iki gitaramo cyashyizwemo ibirungo na Nirere Shanel wamamaye mu muziki w‘u Rwanda mu myaka mike ishize. Yaririmbiye abakunzi be indirimbo ze zakunzwe cyane zirimo ‘Ndarota’ , ‘Ubufindo’ , ‘Nakutaka’, ‘Igisingizo’ na ‘Uniguse’.
Yanasubiyemo iya Miriam Makeba yitwa Malaika yakunzwe hambere.
Iri serukiramuco ritangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba rigasozwa saa yine z’ijoro. Isaano Arts Festival yagiye inyuramo abahanzi bakomeye nka Nneka wo muri Nigeria, Ally Keita wo muri Mali, itsinda Dub Inc ryo mu Bufaransa n’abandi.
Ni iserukiramuco rya muzika rigamije guteza imbere umuziki w’abanyafurika. Ririmo kuba ku nshuro ya karindwi guhera tariki 14 -18 Gashyantare 2019.
Uretse Nirere Shanel uba mu Bufaransa, abandi bahanzi bategerejwe muri iri serukiramuco ni Gaël Faye, Injonge, Umubyinnyi ukomoka muri Congo Faustin Linyenkula, Amalon, Ice Nova, Nelson Gahima, Justin Cubaka n’abandi.
Gaël Faye azataramira i Kigali kuwa Mbere tariki 18 Gashyantare 2019 akubutse mu iserukiramuco rya Amani Festival.
By’umwihariko, azavuga ku gitabo cye yise ‘Petit Pays’ kiri no gukorwaho filime iri gukinirwa mu Karere ka Rubavu.
Nirere Shanel yashimishishije abitabiriye Isano Arts Festival






















Ibitekerezo 0