Aya makuru yayatangaje abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, aho yashyizeho amafoto atwite ari kumwe n’uwo babyaranye agaragaza ko yishimiye kwibaruka.

Yagize ati “Warakoze Mana, ineza n’ubuntu wangiriye nanjye sinagenda ntagushimiye, na we King Dustin ngushimiye imbere y’Imana n’ababyeyi, inshuti n’umuryango ndeste n’Isi yose imbyumve, urakoze.”

Amakuru agera kuri IGIHE ni uko Niyonizera amaze iminsi yibarutse umwana w’umukobwa.

Niyonizera Judith yabyaranye n’umusore bamaze igihe mu rukundo, yatangiye kumushyira ku mugaragaro nyuma yo gutandukana byemewe n’amategeko na Safi, ari nabwo yamujyanye kumwereka ababyeyi mu Rwanda, aza no kumwabika impeta, amakuru avuga ko ubukwe bw’aba bombi buri mu minsi ya vuba.

Niyonizeye Judith, winjiye mu ruganda rwa sinema y’u Rwanda, yamenyekanye ubwo yakundanaga na Safi Madiba bakoze ubukwe mu 2017. Muri uyu mwaka ni bwo batandukanye mu buryo bwemewe n’amategeko.

Niyonizera Judith yibarutse umwana w'umukobwa
Niyonizera Judith yibarutse umwana w'umukobwa
Niyonizera Judith yatangiye guhishura ku mugaragaro ko ari mu rukundo na King Dustin nyuma yo gutandukana byemewe n’amategeko na Safi
Niyonizera Judith yatangiye guhishura ku mugaragaro ko ari mu rukundo na King Dustin nyuma yo gutandukana byemewe n’amategeko na Safi
Aba bombi ubwo biteguraga kwibaruka bafashe amafoto barebana akana ko mu jisho
Aba bombi ubwo biteguraga kwibaruka bafashe amafoto barebana akana ko mu jisho
Niyonizera Judith na King Dustin bakunze kugaragara bagiranye ibihe byiza
Niyonizera Judith na King Dustin bakunze kugaragara bagiranye ibihe byiza

Mu mafoto: Niyonizera Judith ubwo yambikwaga impeta

Judith Niyonizera yambitswe impeta n'umusore bemeranyije kurushinga
Judith Niyonizera yambitswe impeta n'umusore bemeranyije kurushinga
Judith Niyonizera yatunguwe no kubona umukunzi we agiye kumwambika impeta
Judith Niyonizera yatunguwe no kubona umukunzi we agiye kumwambika impeta
Nyuma yo kwambara impeta, Judith Niyonizera n'umusore bitegura kurushinga basomanye bishimira indi ntambwe bateye
Nyuma yo kwambara impeta, Judith Niyonizera n'umusore bitegura kurushinga basomanye bishimira indi ntambwe bateye
Ibyishimo byari byose kuri Judith Niyonizera wari umaze kwambikwa impeta n'umukunzi we
Ibyishimo byari byose kuri Judith Niyonizera wari umaze kwambikwa impeta n'umukunzi we