Aya makuru yayatangaje abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, aho yashyizeho amafoto atwite ari kumwe n’uwo babyaranye agaragaza ko yishimiye kwibaruka.
Yagize ati “Warakoze Mana, ineza n’ubuntu wangiriye nanjye sinagenda ntagushimiye, na we King Dustin ngushimiye imbere y’Imana n’ababyeyi, inshuti n’umuryango ndeste n’Isi yose imbyumve, urakoze.”
Amakuru agera kuri IGIHE ni uko Niyonizera amaze iminsi yibarutse umwana w’umukobwa.
Niyonizera Judith yabyaranye n’umusore bamaze igihe mu rukundo, yatangiye kumushyira ku mugaragaro nyuma yo gutandukana byemewe n’amategeko na Safi, ari nabwo yamujyanye kumwereka ababyeyi mu Rwanda, aza no kumwabika impeta, amakuru avuga ko ubukwe bw’aba bombi buri mu minsi ya vuba.
Niyonizeye Judith, winjiye mu ruganda rwa sinema y’u Rwanda, yamenyekanye ubwo yakundanaga na Safi Madiba bakoze ubukwe mu 2017. Muri uyu mwaka ni bwo batandukanye mu buryo bwemewe n’amategeko.
Mu mafoto: Niyonizera Judith ubwo yambikwaga impeta



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!