Niyibikora Safi na Niyonizera Judithe babanje gusezerana imbere y’amategeko bemeranya kuzabana akaramata nk’umugabo n’umugore mu muhango wabereye mu Murenge wa Remera mu masaha yabanjirije ibirori byo gusaba umugeni.
Ubukwe bwa Safi na Judithe bwateguwe mu buryo busa n’ubwatunguranye kuri benshi kuko n’ibyo gukundana kwabo byari bimaze iminsi icumi bitangajwe. Safi yakoze ubukwe acungiwe umutekano mu buryo bukomeye, ibi ni nako Knowless [wahoze ari umukunzi we] yabigenje ubwo yarongorwaga mu mpera za 2016.
Ubukwe bwa Safi bwatashywe na bake mu nshuti ze za hafi ndetse mu bahanzi bakoranye na we mu myaka amaze aririmba ntibahageze. Yatumiye abahanzi batarenga batanu, mu itsinda rya Urban Boyz haje Humble Jizzo[wari wanamwambariye], Nizzo basanzwe ari inshuti zikomeye ntiyahakandaije ikirenge.
Inkoramutima za Safi mu muziki ntizatashye ubu bukwe! Abenshi bibajije kuri Nizzo inshuti ye basanzwe baririmbana muri Urban Boyz akaba atakandagiye aho ibi birori byabereye.
Nizzo ubusanzwe uzwi nk’umwe mu nkoramutima za Safi mu buzima buri hanze y’umuziki ariko ntiyagaragaye ahabereye ubu bukwe. Mu mashusho yashyize hanze, Nizzo yasobanuye ko Safi n’umugore we banze kumutumira bityo na we afata icyemezo cyo kutabutaha.
Yagize ati “Ndabasuhuje mwese, hari inkuru imwe nshaka kuvugaho imaze iminsi isakuza hanze aha. Iby’ubukwe bwa Safi ntabwo njyewe natumiwe, wapi! Kandi kuba ntaratumiwe ni uburenganzira bwabo.”
[Nizzo ahita akunja isura arongera asa n’umwenyura] yongeraho ati “Kandi nanjye ni uburenganzira bwanjye bwo kutajyayo kubera ko ntabwo nari umuvumbyi. Ndakeka ntari umuvumbyi, namwe muri bakuru murumva aho muri”.
Ibyo kudatumirwa kwa Nizzo muri ubu bukwe byaje bibangikanye n’amakuru yahamyaga ko Niyonizera Judithe, umugore wa Safi, akigera mu Rwanda ngo yabanje gukundana n’uyu muhanzi wiyita ‘Kaboss’.
Nizzo yahakanye aya makuru ndetse avuga ko ‘umugore wa Safi atari goût ye’[yumvikanisha ko abameze nka Judithe atari bo bamukurura].
Yagize ati “Ibindi nshaka kuvugaho ndi kumva ngo sinzi umugore we ngo harimo ikintu cyari hagati yanjye na we, rwose wapi! Muri make si na goût yanjye Kaboss, wapi! [Akubita igitwenge]”
Aya makuru kandi yashimangiraga ko Judithe akiva muri Canada ngo yahase Nizzo amusaba ko bakora ubukwe huti huti undi arabyanga bashwana ubwo ahita yunga ubumwe na Safi.



Ubukwe bwa Safi Madiba…














Ibitekerezo 0