00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nizzo wavuzwe mu rukundo n’abakobwa benshi yagize icyo abivugaho (VIDEO)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 5 October 2019 saa 08:20
Yasuwe :

Nizzo ni umwe mu bahanzi bagize itsinda rya Urban Boys, kugeza ubu mubo baririmbanaga niwe rukumbi usigaye atarashinga urugo.

Yakunze kuvugwa kenshi mu rukundo n’abakobwa batandukanye ariko akirinda kugira icyo abitangazaho cyangwa akabihakana.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Nizzo yakomoje ku byo kuba atarashaka, uko ahagaze mu rukondo ndetse no ku gihe yumva azarushingira.

Nizzo yavuze ko ku bijyanye n’abakobwa bakundanye, ngo hari bimwe bamubeshyeraga ibindi ari ukuri. Aha uyu muhanzi yirinze kugaruka ku mazina y’abo bamubeshyeye cyangwa abo byabaga aribyo.

Nizzo yahishuriye ko nta mukunzi afite kugeza ubu ariko ahamya ko nabona uwo baberanye nta kabuza na we azarushinga akamera nka bagenzi be bamutanze.

Ubusanzwe Safi Madiba, Humble Jizzo na Nizzo ubwo bari bakibana mu itsinda bari bariyemeje ko bazakorera ubukwe umunsi umwe ariko siko byagenze.

Ikijyanye no kuba bari bariyemeje kuzakorera rimwe ubukwe Nizzo yavuze ko byari ibyifuzo, ati” Ni nkuko twifuzaga ko iki gihe tuzaba turi kumwe ariko ntibyabaye.”

Abajijwe uko umukobwa barushinga ayaba ateye, Nizzo yavuze ko adashobora kureba ubwiza bw’inyuma ahubwo ko yakwishimira kubana n’umukobwa bakundana ndetse buzuzanya ku buryo bahuza mu rugo rwabo.

Nizzo yakunze kuvugwa mu nkuru z’urukundo n’abakobwa banyuranye; Anita Pendo, Sacha Kate, Jesca, Sandra uba i Burayi n’abandi benshi banyuranye.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA NIZZO

Nizzo Kaboss yahishuye ko nubwo yavuzwe mu bakobwa benshi ariko ubu nta mukunzi afite
Nizzo asigaranye na Humble Jizzo mu itsinda rya Urban Boys

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages