00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nje gukomeza ibyo nubatse - Madebeats yatashye burundu mu Rwanda (Amafoto na Video)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 31 January 2026 saa 12:33
Yasuwe :

Nyuma y’imyaka itatu n’igice yimukiye mu Bwongereza, Madebeats yatashye burundu mu Rwanda ahamya ko acyuwe no gukomereza imirimo ye aho yari ayigereje mbere yo kugenda.

Ibi Madebeats yabigarutseho ubwo yari ageze ku kibuga cy’indege cya Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa 31 Mutarama 2026.

Uyu musore wageze i Kigali akakirwa n’abo mu muryango we, yavuze ko yahisemo kuhagera bucece kugira ngo ahite atangira ibikorwa bya muzika abone icyo avugiraho.

Madebeats yari amaze igihe yimukiye mu Bwongereza nyuma yo kubona ibyangombwa.

Ati “Ngaruwe no gukora imiziki, iyo mu Rwanda no mu Bwongereza ni inzira ebyiri ubona ko zitandukanye, hari ukuntu wakurikira ibya hariya ugasanga ibya hano wabitaye. Ngarutse kugira ngo nkomeze ibyo nari narubatse.”

Madebeats yavuze ko yagowe no guhita afatisha uruganda rwo gutunganya imiziki mu Bwongereza, gusa ko hari abahanzi bagiye bakorana ariko adashobora kubavuga kuko afitanye nabo amasezerano atabimwemerera.

Ku rundi ruhande, Madebeats ashimira abafana bakunze kugaragaza ko agikenewe ku isoko ry’umuziki w’u Rwanda.

Yabajijwe ku byavuzwe ko ashobora guhita akomereza muri 1:55AM Ltd, ahamya ko hari ibyo bari kuganira ariko we yumva ko icyo agiye gushyiramo imbaraga ari ugukorana n’abahanzi batandukanye adatoranyije.

Madebeats w’imyaka 28 yinjiye mu byo gutunganya imiziki ubwo yari amaze gusoza amashuri yisumbuye mu Ishami rya Electrical Engineering muri SOS Technical High School i Kagugu.

Yakoze indirimbo zakunzwe cyane mu myaka ibiri ishize nka ‘Thank You’ ya The Ben na Tom Close, ’Got It’ ya Safi Madiba na Meddy, ’Simusiga’ ya Christopher, ’Yes’ ya Alpha n’izindi nyinshi.

Ubwo Madebeats yari ahingutse ku kibuga cy'indege
Gatete uzwi mu gucungira ibyamamare umutekano ni umwe mu bari bagiye kwakira Madebeats
Madebeats yakiriwe n'abo mu muryango we
Madebeats yahawe indabo ahabwa ikaze mu Rwanda nyuma y'imyaka itatu n'igice aba mu Bwongereza
Urukumbuzi rwari rwose kuri Madebeats n'abo mu muryango we
Madebeats yavuze ko atashye i Kigali gukomeza ibyo yubatse mu muziki

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages