Yabigarutseho mu kiganiro n’itangazamakuru cyo ku itariki 19 Mutarama 2024 cyabereye muri BK Arena.
Yasobanuye ko kuva yakwinjira mu muziki, yaranzwe no gufata ibyemezo byashoboraga gushyira iherezo ku rugendo rwe ariko bikagenda neza kurusha uko yabaga yabitekereje .
UGB [United Generation Basketball] yasoje umwaka w’imikino wa 2023 iri ku mwanya wa munani mu makipe 14.
Bruce Melodie yasobanuye ko iyi kipe nubwo yatsindwaga, kuva bashoyemo imari bizahinduka kuko yaburaga amafaranga ngo yiyubake.
Ati “Igiye kubereka uko umukino wa Basketball ukwiriye kuba ukinwa.”
Yagarutse ku mahitamo yafashe agoye mu rugendo rwe rwa muzika
Bruce Melodie yinjijwe mu muziki na Producer Fazzo mu 2012. Yatangiye ari umuraperi ariko anazi kuririmba. Fazzo yasabye Bruce kureka Hip Hop amukorera indirimbo batagamije amafaranga.
Ni we wamukoreye iyitwa ‘Uzandabure’ yakunzwe cyane.
Mu 2014, Bruce Melodie yatandukanye na Fazzo asanga Junior Multisystem nawe bakorana indirimbo hashize iminsi baratandukana.
Muri uwo mwaka agitandukana na Junior, Bruce Melodie yavuze ko yegereye Piano The Grooveman amwishyuza miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.
Bruce Melodie yaretse Piano yiruka mu bandi bahanga mu gutunganya imiziki ariko yabaga afite ubwoba ko bimurangiranye.
Abarimo Pastor P n’abandi babaga bagezweho muri iyo myaka, bamukoreye ibihangano kugeza ubwo ahuye na Madebeat wamukoreye izirimo Katerina yamufunguriye isoko ryo mu karere.
Bruce Melodie yasobanuye ko ajya gukorana na Madebeat, yabaga atizeye umusaruro uzavamo kuko yari umusore utaragira izina mu gutunganya indirimbo z’abahanzi bazwi.
Nyuma Madebeat yaje kuburira umwanya Bruce Melodie yigira inama yo kuzenguruka muri studio ahura n’uwari umusore muto w’inzozi zihambaye ari we waje kuba Element.
Bakoranye iyitwa Henzapu izamura izina rya Element, aba umuhanga mu gutunganya indirimbo ugezweho mu Rwanda n’i mahanga.
Bruce Melodie yagize ati “Na Element nizaniye abantu batamuzi nageze aho ndamubura, mbona biri kugenda biba bibi kuko nagiye mbaho nirengera ingaruka nkakorana n’umu-producer umwe yagenda nkatangirira hasi, byarashobokaga cyane ko nakwibagirana burundu ariko Imana yarahabaye ndacyahari."
Melodie yasobanuye ko ishoramari rye muri UGB aribarira mu gihombo no mu nyungu nk’uko umuziki we wazamukiye ku mahirwe.
Ati “Nagiye muri studio mpura na Prince Kiiz nta muntu wari umuzi. Yankoreye When She’s Around, mfata nk’indirimbo y’ibihe byose kuva natangira umuziki, yamfunguriye imiryango impuza na Shaggy nigiyeho uko abahanzi bakora umuziki ushingiye ku bucuruzi kandi muraje mubone ibyo ngiye gukora, muzabibona biri kuba.”
“Murumva se ibintu byo kwiyemeza ingaruka ntarabibayemo kuva mu 2012? Njye ndashora ngahomba cyangwa se nkunguka”.
King James na Coach Gael bamufunguye amaso yiyemeza kwinjira mu bucuruzi
Bruce Melodie ubwo yitabiraga Rwanda Day mu 2019 yabereye i Bonn mu Budage, yaganiriye na King James. Icyo gihe King James yamubwiye ko azasubira muri Rwanda Day ari umushoramari.
Bruce Melodie nawe nk’umuhanzi ukura amafaranga mu muziki, yiyemeje gushora mu bundi bucuruzi bityo byose bikunganirana.
Yasobanuye ko Coach Gael bafatanya amwigiraho byinshi birimo no gushora mu mishinga itandukanye imwe abantu babona indi akaba atayitangaza.
King James yashoye imari mu bikorwa bitandukanye birimo amaduka, uruganda rukora ifu ya kawunga, urubuga rucuruza ibihangano n’ubundi bucuruzi.
Ni mu gihe Coach Gael afatanyije na Bruce Melodie sosiyete yitwa 1:55 Am Ltd ishinzwe ibijyanye n’imiziki, akagira Blue Sky iri kubaka Blue Sky Park Arena yahinduriwe izina ikitwa “Kigali Universe’ iri kubakwa ku gisenge cya CHIC mu Mujyi wa Kigali.
Bruce Melodie, Coach Gael na Perezida wa UGB ntabwo basobanuye amasezerano bafitanye n’imigabane yaguzwe muri iriya kipe ariko Coach Gael yavuze ko ari imikoranire y’igihe kirekire.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!