Kuri iyi nshuro abahanzi batandukanye mu Rwanda no hanze, bakoze mu nganzo batanga ibihangano bishya.
“Malaika” – Mr. Kagame
Ni indirimbo nshya ya Mr. Kagame uri mu basore bamaze igihe bakora umuziki. Muri iyi ndirimbo aba aririmba yishyize mu mwanya w’umusore, ubwira umukobwa ko amukunda ku buryo icyo ashaka cyose akimusabye yakwisaka akagikora kandi mu byo yahebye harimo kubabaza uwo mukunzi we.
Iyi ndirimbo iri mu zo Mr. Kagame ari gushyira hanze yakoreye muri Kenya nyuma yo gusinya amasezerano muri Black Market Records, ziri kuri album ye ya mbere.
“Yagahunda” – Yampano
Ni indirimbo nshya ya Yampano uri mu bahanzi bari kuzamuka. Muri iyi ndirimbo uyu musore aba aririmba yisanze mu mwanya w’umusore wakunze umukobwa, akifuza ko bazakorana ubukwe bakabana akaramata.
“Nimuberwe Bakobwa’’ – Ibihangange Ft Butera Knowless
Nimuberwe Bakobwa ni indirimbo yamamaye cyane hambere yakozwe na Isamaza; ryari rigizwe n’abarimo Nyiranyamibwa Suzanne, Jeanne Karigirwa Ruboneka, Anonciata Gatera, Françoise Ruboneka, Anonciata Kayisire n’abandi batandukanye. Kuri ubu yasubiwemo n’itsinda Ibihangange bafatanyije na Butera Knowless.
Umuyobozi w’itsinda Ibihangange, Kitoko Patrick yavuze ko nyuma yo gusoza iyi ndirimbo, batekereje gukorana na Butera Knowless kuko bumvaga bakeneye ijwi ry’umukobwa kugira ngo irusheho kuba nziza cyane.
Yagize ati “Twakoze indirimbo muri studio irarangira. Uko twakomeje kuyumva, twumvise iberanye n’uko twayikorana n’undi muhanzi w’umukobwa. Twese twahurije ku kuba Butera Knowless ari we wajyamo neza cyane. Twaramuhamagaye turamwibwira, tumubwira ko dufite indirimbo twifuza gukorana nawe. Yayumvise arayikunda, arabyemera, tujya muri studio turayikora, nyuma dukoraho na ‘video’.”
"Shimwa" – Asaph Rubirizi ft Prosper Nkomezi
Ni indirimbo nshya ya Asaph Rubirizi ifatanyije na Prosper Nkomezi uri mu bahanzi bamaze kubaka izina. Muri iyi ndiririmbo aba bahanzi baba bashimira Imana ku bw'imirimo yakoze.
“Umeze Bon” – Rlutta
Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Rlutta uri mu bakizamuka bamaze kwigarurira imitima ya benshi. Uyu mukobwa muri iyi ndirimbo aba aririmba yishyize mu mwanya w’umukobwa watwawe umutima n’umusore, agahora yifuza kumenya niba ameza neza.
“N’Imana” – Amalon
Ni indirimbo nshya ya Amalon aba aririmba agaragaza ko abakundana akenshi baba bahujwe n’Imana, ntawe uba wabatandukanya ndetse agashyiramo n’amakabyankuru y’uko n’urupfu rutabibasha.
“Em Murinzi – Wiringire Uwiteka (Believe in God)
Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Em Murinzi uri mu bari kuzamuka mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
Em Murinzi ni umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana. Ubusanzwe yitwa Niyomurinzi Emmanuel. Yabwiye IGIHE ko yatangiye umuziki mu 2024.
Ati “Natangiye urugendo rw’umuziki nk’umuhanzi mu 2024, kandi nk’uko bigenda kuri buri utangira, ntibyari byoroshye ariko kubw’ubuntu n’umigisha w’Imana, byarashobotse ko ntangira. Inzitizi zose zabaye amasomo, buri ntambwe nto yabaye ikimenyetso cy’uko nta kintu kidashoboka iyo umuntu afite ukwizera n’ubushake.’’
Indirimbo ye ya mbete ni iyo yari yise “Murinzi (Protector)”, akora n’iyo yise “Wiringire Uwiteka”.
“Time” – Angell Mutoni ft Ice Nova
Ni indirimbo nshya ya Angell Mutoni yafatanyije na Ice Nova. Aba bahanzi baba baririmba bavuga ko mu rukundo buri umwe aba akwiriye guha undi umwanya, ndetse bagakundana mu rukundo rutarimo uburyarya.
Indirimbo zo hanze…
“Who's Dat Girl?” – Ayra Starr & Rema
“Uncool” – Diamond Platnumz Ft Focalistic, Silas Africa, Xduppy – Sasampa
“Isaka II (6am)” – CIZA, Tems, Omah Lay, Thukuthela, JAZZWRLD
“One Time” – Nasty C, Lekaa Beats, Tiwa Savage
“Consistency” – Blaqbonez (feat. AJ Tracey)
“Génération Impolie” – Franglish ft. Keblack
“FAX (Call Me Wham)” – 6ix9ine
“It Depends (The Remix)” – Chris Brown ft. Bryson Tiller, Usher


Ibitekerezo 0