Nkusi Arthur wari uhagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Big Brother Africa yasesekaye ku kibuga cy’indege cya Kigali asanga benshi mu nshuti ze, abo mu muryango we, abafana, itangazamakuru n’abakunda urwenya rwe bafite ibyapa baje kumwakira bamwereka ko bari bamufite ku mutima.
Ku isaha ya saa sita z’amanywa nibwo Nkusi Arthur yageze i Kanombe. Mu kiganiro yagiranye na IGIHE yatangaje ko ibyo yari yarasabye Imana yabimukoreye dore ko yifuje kumara ukwezi kumwe mu nzu Big Brother iberamo kandi abigeraho.
Kuri Nkusi Arthur ngo kuba muri iriya nzu bisaba kwihangana gukomeye, bityo akaba ataveba Imana yamugumishijemo ukwezi kumwe nk’uko yabyifuzaga mbere y’uko yinjira mu irushanwa.
Kuba yarasezerewe ku Cyumweru tariki ya 2 Ugushyingo 2014 ngo ntibyamutunguye ahubwo yabyakiriye n’umutima ukeye dore ko icyo yashakaga ari ukwereka Afurika impano ze by’umwihariko mu gusetsa.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, Arthur yavuze mu ncamake ubuzima yanyuzemo mu nzu ya Big Brother ndetse asaba Abanyarwanda gukomera ku muco wo gufatanya no kuba intangarugero muri byose.
Yagize ati “Nkigera muri iriya nzu bwa mbere nerekanye ko nzi gusetsa bidatinze mbereka ko nzi kubyina ndetse uko iminsi ishira ngenda mbereka ko impano mfite ari nyinshi kandi zitandukanye. Ntibiba byoroshye kubana n’abantu mudahuje umuco ariko ni byiza kumenya kubana nubwo buri wese aba aharanira inyungu ze, gusa ndashimira Imana aho yagejeje”.
Se wa Arthur yishimiye uburyo umwana we yitwaye ndetse anashimira Abanyarwanda batahwemye kumutora kugeza ku munota wa nyuma avuye mu irushanwa.
Yagize ati “Ntewe ishema n’uburyo Arthur yitwaye, mu buzima bwe kuva mu bwana ni umuntu udapfa gutsindwa kandi uharanira kwerekana uwo ari we. Nizeye ko nubwo adatsindiye ariya madolari hari impamba ikomeye ahavanye kandi izamufasha”.
Arthur yashishikarije Abanyarwanda gukomeza guha amahirwe mugenzi we Frankie Joe usigaye uhagarariye ishema ry’u Rwanda bamutora kenshi gashoboka kugira ngo adasezererwa.
Uyu Munyarwanda ni umwe mu bahatanaga wari ushyigikiwe na benshi mu bakurikirana iri rushanwa ndetse by’umwihariko akaba yari ashyigikiwe na bamwe mu byamamare mu muziki . Mu bagaragaje ko bashyigikiye Arthur muri Big Brother ni Bebe Cool wari umaze igihe asaba Uganda gutora uyu musore kugira ngo agume mu irushanwa.
Arthur yasezerewe umunsi umwe na bagenzi be Luis wo muri Namibia na Kacey Moore wa Ghana.
Uyu musore yakiriwe n’abantu bari hagati ya 70 n’100.
Amafoto: Gentil


















TANGA IGITEKEREZO