Umunyarwanda yaravuze ngo ‘umugabo ahindukira ku buriri nta hinduka ku ijambo!’ Umunyarwenya Nkusi Arthur yisubiyeho atangaza ko agiye kongera gukora itangazamakuru kuri Radiyo nyuma y’uko yavuye muri Big Brother akavuga ko asezeye muri uyu mwuga kubera indi mishinga imuhugije.
Uyu musore wahagarariye u Rwanda bwa mbere muri Big Brother Africa, akiva muri Afurika y’Epfo yatangaje ko atazongera kumvikana nk’umunyamakuru kuri radiyo mu Rwanda ndetse avuga ko agiye gutangira kwikorera bitewe n’imishinga yari afitanye na Luis wo muri Namibia bari kumwe muri Big Brother.
Arthur yamaze guhindura ururimi ku cyemezo yari yafashe ndetse akanakibwira itangazamakuru. Yisubiyeho ku byo yavuze ndetse anatangariza abakunzi be ko yishimiye kongera gukorera kuri Radiyo.
Abinyujije ku rubuga rwa Facebook, Nkusi Arthur yanahishuye ko yamaze kuva kuri KFM ari nayo yahoze akorera ahubwo akerekeza kuri Radiyo nshya yitwa ‘Kiss FM. Asanzeyo mugenzi we Uncle Austin bahoze bakorana ikiganiro kuri KFM.
Yagize ati, “Uyu munsi nibwo ntangira akazi kuri Kiss FM, igishimishije kurushaho ni uko ngiye kongera gukorana n’umuvandimwe wanjye Austin. Nari nkumbuye akazi k’itangazamakuru pe”.
Uretse kuba yisubiyeho akongera gukorera Radiyo kandi yari yarabwiye Abanyarwanda ko atazongera gukora uyu mwuga, Nkusi Arthur yari yaranatangaje ko Luis azaza mu Rwanda bitarenze umwaka wa 2014 bagatangira imishinga bari bafitanye, ntiyabikoze ndetse amaso ya benshi yaheze mu kirere.
Imishinga ya Arthur na Luis yari kuzaba ishingiye ku biganiro mpamo mu bihugu bitandukanye byari bihagarariwe muri Big Brother Africa ya 9.
Nkusi Arthur asubiye gukorera kuri radiyo mu gihe ijwi rye ryaherukaga kumvikana kuri KFM ku itariki ya 22 Nzeli 2014.Ikiganiro Austin na Arthur bagiye kujya bakorana kuri Kiss FM ni nacyo bahoze bakorana kuri KFM.



















TANGA IGITEKEREZO