00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amafoto agaragaza ikimero cya Nyampinga w’u Rwanda Iradukunda Elsa

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 27 February 2017 saa 10:11
Yasuwe :

Nyampinga w’u Rwanda mushya yatowe mu birori byabaye mu ijoro ryo ku wa 25 Gashyantare 2017, uwitwa Iradukunda Elsa w’imyaka 18 y’amavuko ni we wahize abandi.

Uyu mukobwa utuye i Gikondo wari mu bari bahagarariye Intara y’u Burengerazuba, yagaragiwe n’Igisonga cya Kabiri Mutoniwase Linda naho igisonga cya mbere kiba Shimwa Guelda.

Iradukunda Elsa areshya na metero imwe na sentimetero 76 (1,76cm) akaba apima ibiro 50. Ku myaka 18 y’amavuko aherutse kurangiza amashuri yisumbuye mu ishuri rya King David Academy aho yigaga mu ishami ry’Amateka, Ubukungu n’Ubuvanganzo.

Uyu mukobwa yiyamamarije mu Ntara y’u Burengerazuba ariko asanzwe atuye i Gikondo, mu Karere ka Kicukiro, mu Mujyi wa Kigali.

Yavuze ko yatangiye kwiyumvamo ubushobozi bwo kuzaba Nyampinga akiri muto gusa yafashe umwanzuro ko agomba kuziyamamaza mu 2013 ubwo yari mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye.

Ati “Kuva nkiri umwana muto nari mbyifitemo, nakuze nifuza kuzaba Nyampinga nkaba umukobwa wavugira abandi, nkabasha kubagerera aho batagera, abafite ibibazo nkabavugira. Niyumvamo cyane kuba naba umuvugizi w’abandi bakobwa. Mu 2013 niga mu mwaka wa Gatatu w’amashuri yisumbuye nibwo nafashe umwanzuro ko nindangiza amashuri ngomba kuziyamamaza muri Miss Rwanda none mbigezeho kandi baranyemereye, ni ikimenyetso cyerekana ko mfite ubushobozi.”

Miss Rwanda Iradukunda Elsa

Yakoze ibyo kwerekana imideli igihe kinini mu buryo butari ubw’umwuga ndetse mu byifuzo yakuranye harimo no gushinga ikompanyi ye bwite yise ‘Elsa’s Fashion House’.

Iradukunda Elsa afata Mutesi Jolly nka Nyampinga w’icyitegererezo kuri we kuko ngo yakoze ibikomeye kurusha abandi.

Ati “Muri ba Nyampinga bose mbona Mutesi Jolly ari we umbera icyitegererezo, ni umukobwa ufite intego, avuga ibintu akabikora. Ntabwo nshaka kumera nka we ariko ndashaka gutera ikirenge mu cye, ndifuza kuzakora ibyiza byunganira ibyo yakoze.”

Amafoto ya Miss Iradukunda Elsa mu bihe bitandukanye

Miss Rwanda 2017, Iradukunda Elsa yari asanzwe akora ibyo kwerekana imideli mu buryo butari ubw'umwuga
Iradukunda Elsa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages