Muri iki cyumweru ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe amashusho ya Pasiteri Michael Zigirinshuti ari kubwiriza mu rusengero rwa ADEPR Nyarugenge mu masengesho ya saa sita.
Uyu muvugabutumwa yari ari kwigisha ‘ukuntu ubuhanuzi n’amasezerano byo mu isezerano rishya byose byuzuriye mu byasezeranijwe bishya’.
Hari aho yageze avuga uburyo hari abantu b’imburamukoro bahururira ibyo babonyeho byose ari naho yahereye avugamo Nsengiyumva wamamaye kubera indirimbo ye “Igisupusupu”.
Yagize ati “ Ntimugakunde kuba imburamumaro, muri imburamukoro. Iyo ubaho wandagaye satani arakubona. Nta mpamvu yo kugira ngo ugushaka wese akubone, uguhamagariye igitoki, brochette, Nyabugogo, uguhamagariye kubyina, uguhamagariye kumva igisupusupu, byose mukaboneka.”
Pasiteri Zigirinshuti yatinze kuri Nsengiyumva, mu magambo arimo igisa n’uburakari abwira abakirisitu ko ukwamamara k’uyu musaza wa Rwagitima kurimo imbaraga za satani, nyamara abakorera Imana bakaba batamenyekana.
Ati “Igisupusupu kiragatsindwa! Syii! Ubonye ukuntu cyamamaye mu mezi angahe? Murakibonye ukuntu cyamamaye mu mezi atatu? Ariko buriya nta kintu mubonamo mwebwe? Ikintu nka kiriya kikava Rwagitima cy’Igisupusupu uwo mwanya kikaba kigeze…”
Yunzemo ati “Ubuse nkoze ibiterane bingahe cyangwa waririmbye izingana iki? Ko ntaho zagiye se? none rundamo, rundamo aho ngaho aho ngaho mu mihanda yose, mu Burayi yagiye. Mujye mumenya imbaraga zamamaza ibintu nka biriya izo ari zo. Ariko ubahamagaye mu giterane ntiwababona, mwajya kumenya imbaraga ziri hariya hantu izo ari zo. Kuki ibintu bya Satani byihuta ariko ibyacu bikagenda gahoro?”
Mu kiganiro Nsengiyumva yagiranye n’itangazamakuru nyuma yo kuririmba mu gitaramo cya Uwacu Muzika Festival cyabereye kuri Sitade Amahoro i Remera, yagaragaje ko atashimishijwe na gato n’ibyo Pasiteri Zigirinshuti yamuvuzeho.
Ati “ Mumubwire muti ‘uriya nta mupasiteri umurimo rwose’. Uretse ko ntasebya abapasiteri bose umuntu na gahunda ye, uriya rero afite gahunda ye, mumusengere mumubwire muti ‘mu byo wavuze nta na kimwe wigeze werekwa. Buriya aba ampa imigisha myinshi iyo avuga kuriya.”
Yifashishije amagambo yo muri Bibiliya, Nsengiyumva yavuze ko Pasiteri Zigirinshuti yatekereje nk’inyamaswa kuko nta muntu muzima wavuga nk’ibyo yamuvuzeho.
Ati “ Hari ahantu nasomye ngo umwana w’umuntu atekereza nk’inyamaswa. Ni ukuvuga uko yatekereje nta n’umuntu wabitekereza. Ibaze kuba uri pasiteri noneho ugatinyuka ukavuga uti ‘Igisupusupu arakagira gutya’ natwe twamugaye cyane.”
Uretse Nsengiyumva ubwe, abantu batandukanye ku mbuga nkoranyambaga bagiye banenga Pasiteri Zigirinshuti bamushinja kugirira ishyari uyu musaza ndetse ko amagambo yakoresheje adakwiriye kuvugirwa mu rusengero.
Abantu batandukanye banenze imvugo y’uyu mupasiteri
Harya iri naryo ni ijambo ry'Imana cg imana? Bamwe bakomanga aho batifuza kwinjira pe. @KARANGWASewase @Mvukiyehe5 @oswaki @JanvierPopote @JCNdayishimye @emmamarie2011 muze mundebere uyu mwuka niba ari uwera, uwa sogokuru cg uwa sekibi? pic.twitter.com/eyyIxebGrW
— NIWEMWIZA Anne Marie (@Annemwiza) August 17, 2019



















TANGA IGITEKEREZO