00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nta bukwe nteganya kuko nta mukunzi mfite-Gaby

Yanditswe na

Munyentwari Patrick

Kuya 4 September 2013 saa 11:48
Yasuwe :

Mu gihe havugwa ubukwe bwa bamwe mu bahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana, IGIHE twifuje kumenya niba bagenzi babo barimo Gaby bo nta gahunda nk’izi bateganya mu gihe kiri imbere. Gaby, w’imyaka 31, we yatubwiye ko nta gashweshwe kabyo afite.
Uyu muhanzi, umaze imyaka cumi n’itanu aririmba indirimbo zihimbaza Imana mu Rwanda, avuga ko adateganya gushinga urugo vuba bitewe nuko ngo ntawe arabona bakundana byo kurushinga.
Yagize ati "Kugeza ubu nta bukwe nteganya kuko nta mukunzi (…)

Mu gihe havugwa ubukwe bwa bamwe mu bahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana, IGIHE twifuje kumenya niba bagenzi babo barimo Gaby bo nta gahunda nk’izi bateganya mu gihe kiri imbere. Gaby, w’imyaka 31, we yatubwiye ko nta gashweshwe kabyo afite.

Uyu muhanzi, umaze imyaka cumi n’itanu aririmba indirimbo zihimbaza Imana mu Rwanda, avuga ko adateganya gushinga urugo vuba bitewe nuko ngo ntawe arabona bakundana byo kurushinga.

Yagize ati "Kugeza ubu nta bukwe nteganya kuko nta mukunzi mfite".

Gusa avuga ko agitegereje umusore ukijijwe n’ubwo avuga ko ushaka gukundana nawe adahita amusubiza inyuma. aganira na IGIHE, Gaby yagize ati “Abasore iyo baje ntabwo mbasubiza inyuma, nta n’amahame nshyiraho yakumira umusore, gusa ndifuza umugabo ukijijwe, ndumva ntifuza ko yakizwa twamaze kubana, ahubwo ibyiza ni uko twabana akijijwe, nanjye byamfasha cyane mu mibanire yacu”.

Akomeza avuga ko impamvu yifuza umugabo ukijijwe, ari uko hari abashakana n’abatarakiriye agakiza nyuma y’iminsi mike ukumva bombori bombori cyangwa ngo batandukanye uko baba batumva ibintu kimwe.

Ati “Niyo mpamvu nifuza ukijijwe, gusa nanone umugabo mwiza burya atangwa n’Imana sinzi igihe azabonekera ariko nizeye Yesu”.

Uyu muhanzi ariko avuga ko nta mukunzi afite, ku buryo yaba ateganya umunsi w’ubukwe.

Gaby Irene Kamanzi yatangiye kuririmba indirimbo zihimbaza Imana, mu mwaka w’1996 mu Rwanda, yamenyekanye cyane mu ndirimbo “Amahoro”, “Ni wowe”…, ndetse anitabira amarushanwa atandukanye arimo aya “Groove Awardz” na “Africa Gospel Awards”.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages