00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nta busesenguzi bukomeretsa dushaka - Minisitiri Utumatwishima

Yanditswe na Gilbert Ukwizagira
Kuya 23 April 2026 saa 05:54
Yasuwe :

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yamaganiye kure abakora abiyita abasesenguzi bakagera ku rwego rwo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, agira inama urubyiruko yo kuba maso ntiruyobywe na bo.

Bibaye mu gihe hamaze iminsi hagaragara bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bakazifashisha bagoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abo barimo n’ab’amazina azwi nka Bad Rama wafashaga abahanzi mbere ariko akaba aherutse kuyoboka inzira y’abasebya u Rwanda n’abayobozi barwo.

Harimo na Sibomana Athanase, wabaye umunyamakuru wa Radio Rwanda, na we uherutse gutangiza ibiganiro avuga ko bigamije gusesengura amateka yaranze u Rwanda, nyamara benshi bakabibona nko gukoresha amagambo apfobya Jenoside.

Minisitiri Dr. Utumatwishima na we yakebuye urubyiruko ayoboye arusaba kutagwa mu mutego wo gushukwa n’ubu butumwa babona kuri murandasi. Yabinyujije kuri konti ye ya X kuri uyu wa 23 Mata 2026.

Ati “Nta busesenguzi bukomeretsa dushaka. Amateka y’ukuri arazwi kandi Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu iyatwigisha bihagije. Rubyiruko, mwitondere abantu bari kwigira intyoza bakora icyaha cya ‘revisionism’.
Yakomeje asobanura ko iki cyaha ari ugusobanura ibitari byo hagamijwe gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Ati “Tubyamagane”.

Minisitiri Utumatwishima yakebuye abiyita abasesenguzi bakagoreka amateka yaranze u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages