00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nta mashusho yemewe gufatwa mu gitaramo cya Don Moen

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 6 February 2019 saa 12:51
Yasuwe :

Abategura igitaramo kizitabirwa n’umuramyi w’igihangange Don Moen batangaje ko nta gitangazamakuru icyo ari cyo cyose cyemerewe gufata amashusho.

Iki gitaramo kizaba ku wa 10 Gashyantare 2019 cyiswe ‘MTN Kigali Praise Fest 2019’ cyateguwe na sosiyete y’itumanaho ya MTN ku bufatanye na RG Consults imenyerewe mu gutegura ibitaramo bya Kigali Jazz Junction.

Biteganyijwe ko kizabera mu ihema rya Kigali Conference and Exhibition Village hahoze hitwa Camp Kigali.

Kizaba kirimo umuhanzi w’umunyarwanda Israel Mbonyi ukunzwe n’abakirisitu benshi.

Ubuyobozi bwa RG Consult bwatangaje ko ibitangazamakuru byifuza kuzakurikirana iki gitaramo nta cyemerewe gufata amashusho mu buryo bwo kuyatangaza.

Ku rundi ruhande ibitangazamakuru byemerewe kuzafata amafoto bizifashisha mu nkuru zivuga kuri iki gitaramo.

Biteganyijwe ko Don Moen azagera i Kigali tariki 9 Gashyantare 2019 aturutse i Kampala muri Uganda aho azaba yabanje gutaramira. Kuri uyu munsi kandi azagirana ikiganiro n’abanyamakuru.

Nta gitangazamakuru kizemererwa gukorana ikiganiro na Don Moen ku buryo bw’umwihariko.

Don Moen w’imyaka 68 yamamaye mu ndirimbo zo kuryamya no guhimbaza Imana.

Mu myaka isaga 30 amaze akora umuziki, yashyize hanze indirimbo zisaga 100 zakunzwe mu buryo bukomeye mu bihugu bitandukanye by’Isi.

Izamenyekanye cyane zirimo We Give You Glory, God Is Good All The Time, God With Us, God Is Good I Will Sing, God Will Make A Way, Heal Me O Lord, Give Thanks, Here We Are na Hallelujah To The Lamb.

Amatike yatangiye kugurishwa binyuze kuri https://rgtickets.com/. Mu cyumweru gitaha, azaba yagejejwe ku mashami ya MTN yose ku giciro cya 10 000 Frw mu myanya isanzwe, 20 000Frw mu y’icyubahiro na 200 000Frw ku meza y’abantu umunani.

Kureba iki gitaramo wicaye mu myanya isanzwe ni 11.400 Frw, na 23.750 Frw mu myanya y’icyubahiro ndetse na 237,500 Frw ku meza y’abantu umunani.

Our Father, ni imwe mu ndirimbo ya Don Moen yakunzwe cyane


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages