Kwizera ni umuhungu wa Soso Mado benshi bamenye muri Orchestre Impala, akaba umwe mu bahanzi bakunzwe n’abatari bake.
Ibi Kwizera yabigarutseho mu kiganiro Meet Me Tonight, cyabereye mu gitaramo cya Gen Z Comedy, muri Camp Kigali mu ijoro ryo ku wa 25 Kamena 2026.
Ubwo yabazwaga indi mirimo aba yarakoze iyo ataza kuba umukinnyi w’umupira w’amaguru, Kwizera yavuze ko yari kuba umutetsi cyangwa umuhanzi.
Ku bijyanye no guteka, Kwizera Olivier yavuze ko azi gutegura pizza neza, ndetse agaragaza ko nubwo afite umukozi wo mu rugo, kenshi yisanga ari we witekera.
Ku muziki, yavuze ko yakuze awukunda cyane kuko se yari umuhanzi.
Ati "Nakuze nkunda umuziki cyane kubera ko data yari umuhanzi. Njye nkunda umuziki cyane kuko mu bintu hafi ya byose nkora uba ugomba kuba uhari."
Kwizera Olivier yavuze kandi ko adafite umuhanzi akunda kurusha abandi, ahubwo ko akunda kumva ubutumwa buri mu ndirimbo. Icyakora, yavuze ko kuri we se ari we muhanzi ukomeye kurusha abandi bose.
Ati "Nta muhanzi wigeze ubaho umurusha! Ndakeka ko mwese muri hano, iyo mushaka kumva indirimbo nziza, muhita mwumva ize."
Muri iki kiganiro yanahishuye ko akiri muto yakundaga gukina hagati mu kibuga. Umunsi umwe, nyuma yo gutoroka ishuri agiye gukina umupira, basanze nta muzamu uhari, bituma ari we ujya mu izamu.
Kwizera, wari usanzwe akina hagati mu kibuga, cyane cyane kuri nimero umunani, yashimiye Muhamud Mosi wahoze ari umuzamu w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, wavuze ko yamubonyemo impano yo gukina mu izamu, akamugira inama yo kubikomeza.
Yanagarutse ku bihe bikomeye yanyuzemo mu 2021, avuga ko ubwo yatabwaga muri yombi yihebye cyane, ku buryo yigeze gutekereza guhagarika gukina umupira w’amaguru.
Uretse Kwizera Olivier, iki gitaramo cyaranzwe n’ubwitabire bw’umuhanzi Kenny Mirasano n’abanyarwenya barimo Dogiteri Nsabii, Bijiyobija, Muhindee, Rumi n’abandi benshi.
Amafoto: Kwizera Remy Moses



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!