00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nta muhanzi wigeze ubaho umurusha – Kwizera Olivier kuri se, Soso Mado

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 26 June 2026 saa 11:06
Yasuwe :

Kwizera Olivier, ukinira Rayon Sports n’Ikipe y’Igihugu Amavubi, yavuze ko mu bahanzi bose, haba abo mu Rwanda n’abo mu mahanga, nta n’umwe urusha se umubyara, Soso Mado.

Kwizera ni umuhungu wa Soso Mado benshi bamenye muri Orchestre Impala, akaba umwe mu bahanzi bakunzwe n’abatari bake.

Ibi Kwizera yabigarutseho mu kiganiro Meet Me Tonight, cyabereye mu gitaramo cya Gen Z Comedy, muri Camp Kigali mu ijoro ryo ku wa 25 Kamena 2026.

Ubwo yabazwaga indi mirimo aba yarakoze iyo ataza kuba umukinnyi w’umupira w’amaguru, Kwizera yavuze ko yari kuba umutetsi cyangwa umuhanzi.

Ku bijyanye no guteka, Kwizera Olivier yavuze ko azi gutegura pizza neza, ndetse agaragaza ko nubwo afite umukozi wo mu rugo, kenshi yisanga ari we witekera.

Ku muziki, yavuze ko yakuze awukunda cyane kuko se yari umuhanzi.

Ati "Nakuze nkunda umuziki cyane kubera ko data yari umuhanzi. Njye nkunda umuziki cyane kuko mu bintu hafi ya byose nkora uba ugomba kuba uhari."

Kwizera Olivier yavuze kandi ko adafite umuhanzi akunda kurusha abandi, ahubwo ko akunda kumva ubutumwa buri mu ndirimbo. Icyakora, yavuze ko kuri we se ari we muhanzi ukomeye kurusha abandi bose.

Ati "Nta muhanzi wigeze ubaho umurusha! Ndakeka ko mwese muri hano, iyo mushaka kumva indirimbo nziza, muhita mwumva ize."

Muri iki kiganiro yanahishuye ko akiri muto yakundaga gukina hagati mu kibuga. Umunsi umwe, nyuma yo gutoroka ishuri agiye gukina umupira, basanze nta muzamu uhari, bituma ari we ujya mu izamu.

Kwizera, wari usanzwe akina hagati mu kibuga, cyane cyane kuri nimero umunani, yashimiye Muhamud Mosi wahoze ari umuzamu w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, wavuze ko yamubonyemo impano yo gukina mu izamu, akamugira inama yo kubikomeza.

Yanagarutse ku bihe bikomeye yanyuzemo mu 2021, avuga ko ubwo yatabwaga muri yombi yihebye cyane, ku buryo yigeze gutekereza guhagarika gukina umupira w’amaguru.

Uretse Kwizera Olivier, iki gitaramo cyaranzwe n’ubwitabire bw’umuhanzi Kenny Mirasano n’abanyarwenya barimo Dogiteri Nsabii, Bijiyobija, Muhindee, Rumi n’abandi benshi.

Abitabira iki gitaramo barangwa no guseka bya buri kanya kubera urwenya rw'aba basore n'inkumi
Hari igihe urwenya rufata abantu
Muhindee ni umwe mu banyarwenya bamaze kuzamurira amazina yabo muri Gen-Z Comedy
Rumi ni umwe mu banyarwenya bakunzwe bikomeye muri ibi bitaramo
Kwizera Olivier yabanje kwicara mu bafana atega amatwi urwenya rwa bamwe mu banyarwenya basusurukije abitabiriye iki gitaramo
Lucky Baby yatanze ibyishimo bikomeye muri iki gitaramo
Abanyarwenya bagize Gakuba family, bari batumiwe muri iki gitaramo batanze ibyishimo ku bacyitabiriye
Kwizera Olivier yavuze ko nta muhanzi wigeze ubaho urusha kuririmba se Soso Mado
Kwizera Olivier niwe wari umutumirwa w'umunsi muri Gen-Z Comedy
Kwizera Olivier ahamya ko iyo ataza kuba umukinnyi yari kwibera umutetsi cyangwa umuhanzi
Kenny Mirasano niwe wataramiye abitabiriye iki gitaramo
Dogiteri Nsabii ni umwe mu bakinnyi ba sinema bagezweho mu Rwanda
Dogiteri Nsabii na Bijiyobija bakinnyi umukino washimishije abitabiriye Gen-Z Comedy

Amafoto: Kwizera Remy Moses


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages