Yabigarutseho mu kiganiro Password gica kuri Televiziyo y’u Rwanda, aho yatangiye avuga ko asoza kaminuza mu 2015 byari ibintu bikomeye cyane ko yari ari guhatana muri Primus Guma Guma Super Star[PGGSS].
Ati “Ntabwo byari byoroshye. Nari ndi gukora umwaka wa nyuma ndi no muri Primus Guma Guma Super Star, niba ari umwaka wangoye ni uwo kuko ntabwo twaruhukaga, amasomo nari ndi kurangiza nandika igitabo. Nari narabaye umusazi. Hanyuma birakunda. Kugira ngo nkomeze naravugaga nti na wa muntu wandeze ababyeyi banjye barapfuye, cyangwa se n’abandi bafite imyumvire yo kuvuga ngo abahanzi ni abana bananiranye bayihindure.”
Yakomeje avuga ko “Ngira guhangana ariko kutari uguhangana mu bibi kugira ngo nkwereke ko ibyo utekereza bihabanye n’ukuri. Nashakaga kwerekana ko n’ayo mashuri badusaba umuntu yayiga kandi akaba n’umuhanzi. Ariko nsubiye inyuma kera inzozi zanjye zari ukuba umusirikare cyangwa dogiteri, imyaka iza kurenga n’umuntu nitabaje biranga.”
Uyu mubyeyi w’abana batatu avuga ko yaje gukura agasanga bishoboka ko umuntu yaminuza akitwa dogiteri bitarinze kujya kwiga ubuganga, ari na bwo yahisemo gukomeza amashuri.
Ati “Kera tukiri abana twumvaga kuba dogiteri ari ukuba umuganga, ariko nkuze nsanga wamuba mu bindi bintu. Ni uko nakoze ‘Master’s Degree’ mvuga nti kugira ngo ugere kuri PhD hari inzira bicamo. Icyo gihe niga amasomo nagombaga kwiga imyaka ibiri nayize muri umwe. Nayirangije mfite ibilo 48. Nari nanutse ku kigero cy’uko njya muri Amerika twashatse imyenda ahantu hatandukanye turayibura, tujya kugurira mu bana.”
Yavuze ko ikindi yashakaga kwereka abana be ari uko umuntu agomba kwiga uko byagenda kose.
Ati “Gukora ‘Master’s Degree’[icyiciro cya gatatu muri Kaminuza] icya mbere hari urugero nshaka guha abana banjye, sinzabahatira kwiga ibyo badashoboye ariko nta rwitwazo. Nkeneye kugira icyo mvugiraho. Kwigira impamyabumenyi y’ikirenga[PhD] nabyo mbirimo.”
Mu ntangiriro z’Ukwakira 2016 Knowless yamuritse igitabo yanditse asoza icyiciro cya kabiri cya Kaminuza.
Ku wa 9 Ukuboza 2016 ari mu bahawe impamyabumenyi mu muhango wabereye ku cyicaro cya Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK). Mu 2019 yari mu banyeshuri bahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu muri Kaminuza ya Oklahoma Christian University.
Uyu muhanzikazi amashuri abanza yayize i Nyamirambo mu kigo cya ESCAF, ayisumbuye ayakomereza mu Ruhango mu kigo cya APARUDE, aza kuyarangiriza mu ishuri rya APACE. Yize ishami rya Computer Sciences and Management.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!