Uyu mugabo ubwo yari mu kiganiro The Choice Live gitambuka kuri Isibo TV yavuze ko atari we Manager wa The Ben cyangwa ukurikirana inyungu n’ibikorwa bye bya buri munsi nk’uko bamwe babifata.

Yagize ati “Ntabwo ndi Manager (umujyanama) wa The Ben, ni inshuti yanjye, ndi umwe mu bagize ikipe imufasha, nabaye Manager we igihe yatangiraga kuririmba afite imyaka 17, mubona aririmba muri korali anakora indirimbo ya mbere, indirimbo ‘Amaso ku maso’ ni njye wamufashije kuyikora.”

“Ubundi abantu bitiranya ibintu, hari umujyanama uhoraho wa buri munsi (Manager), hakabaho n’uwo nakita umushoramari, uhagarariye inyungu z’umuhanzi (agent). Aka kanya reka mvuge ko ndi uhagarariye inyungu za The Ben, kuko ushaka kumuha akazi ndabikurikirana, ndeba aho agiye kuririmba, igihe ari inaha.”

Yakomeje ati “Nkurikirana iby’i Burayi na hano (mu Rwanda) kuko ari ho njya kenshi ariko nko muri Amerika na Canada hari ababikurikirana. Urumva rero ni uko mbikurikirana ariko babyita uko babishaka, ko ndi Manager ariko n’ubundi sinambyaga kuko nabaye we ariko [ubu] ni ukumufasha igihe ari inaha, iyo asubiye hariya (muri Amerika) hari abandi bamufasha.”

Muyoboke Alex avuga ko yanyuzwe bikomeye n’ibikorwa The Ben yagezeho mu gihe amaze mu Rwanda, birimo igitaramo yakoreye i Burundi, ubukwe bwe ndetse n’uburyo indirimbo “Ni Forever” yakiriwe neza n’abakunzi b’umuziki.

Mu minsi ishize binyuze ku mbuga nkoranyambaga hari abanyamakuru n’abakoresha izi mbuga bashyize mu majwi Muyoboke Alex nk’uri inyuma y’ihangana ryavuzwe hagati ya The Ben na Bruce Melodie gusa uyu mugabo abihakana yivuye inyuma avuga ko ntaho bihuriye.

Muyoboke Alex ni umwe mu bagabo bafite izina rikomeye mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda. Yakoranye n’abahanzi batandukanye areberera ibikorwa n’inyungu zabo za buri munsi, barimo Tom Close bakoranye imyaka ine kuva mu 2006 kugeza 2010, The Ben [2008-2010], Dream Boyz [2011-2012], Urban Boyz [2012-2013], Social Mula [2013-2016], Davis D [2013-2014], Charly & Nina [2013-2018] n’abandi.

Muyoboke Alex avuga ko atari we Manager wa The Ben nk'uko bamwe babivuga ahubwo ari umwe mu bakorana na we iyo afite ibikorwa mu Rwanda cyangwa i Burayi
Muyoboke Alex avuga ko atari we Manager wa The Ben nk'uko bamwe babivuga ahubwo ari umwe mu bakorana na we iyo afite ibikorwa mu Rwanda cyangwa i Burayi
Muyoboke Alex yishimira ibikorwa bya The Ben mu minsi amaze mu Rwanda
Muyoboke Alex yishimira ibikorwa bya The Ben mu minsi amaze mu Rwanda