Hashize iminsi mike Yago yanditse kuri X agaragaza ko yabeshywe na sosiyete Marchal Ujeku abereye umuyobozi, akemererwa ikibanza ubwo yamurikaga album ye ya mbere nyamara akaba yarategereje amaso agahera mu kirere.
Yago yavuze ko hari andi makuru asanzwe yumva y’uko hari abanyarwanda baba mu mahanga nabo batekerwa imitwe, bakaribwa amafaranga bizezwa ibibanza.
Ni ibintu byarakaje Marchal Ujeku na sosiyete ye, ndetse bamwe bamugira inama yo kwitabaza ubutabera niba ibyo Yago ari ukumuharabika.
Marchal Ujeku yavuze ko adateze kujya mu mitsi na Yago, nubwo ibyo yavuze kuri sosiyete ye atari byo.
Ati “Ntabwo twajya mu mitsi n’abadafite ibyo bahomba, tureba icyo sosiyete ihomba n’icyo yunguka. Nibaza ko kujya mu mategeko byari ngombwa ariko sinibaza ko twajya mu mitsi n’abantu badafite ibyo bahomba”
Marchal Ujeku mu kiganiro na Shene ya YouTube Chita Magic yavuze ko Yago Pon Dat yananiwe kwihangana kuko kwishyuza impano atari uguhatiriza.
Ati “Impano umuntu arayitegereza, nta gihe kinini gishize ku buryo utegereza yarambirwa cyane ko icyo ategereje ni ikibanza kandi kirahenze. Iyo tuvuze ikibanza mu mujyi wa Kigali habaho inama y’abayobozi ba sosiyete noneho bagafata umwanzuro. Ntabwo Yago ari ku rwego rwo gusiga icyasha sosiyete, twese turi abantu turakosa nta gikuba cyacitse, abo dukorana bazi ko dutanga serivisi nziza.”
Marchal Ujeku yavuze ko icyabababaje cyane ari ukuba barateye inkunga Yago mu myiteguro y’igitaramo cye, nyamara byo akaba atarigeze abibashimira.
Yago Pon Dat yemerewe ikibanza mu gihe yamurikaga album yise Suwejo, tariki 22 Ukuboza 2023.
Reba igisubizo Marchal Ujeku yahaye Yago Pon Dat



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!