Uyu mugabo umaze imyaka irenga 10 yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika avuga ko igitaramo ari gutegura mu Rwanda gitandukanye n’ibindi bisanzwe bihabera.
Ally Soudy & Friends Live Show ni igitaramo kirimo ibiganiro by’imbonankubone (Live Show) n’abantu batandukanye bafite amazina akomeye mu myidagaduro mu Rwanda.
Hazaba harimo abahanzi bazataramira abitabiriye, abanyarwenya, abamurika imideli ,abanyarwenya, ababyinnyi n’abandi bafasha abantu kwidagadura.
Ati “Iki gitekerezo cyanjemo ubwo natekerezaga icyo nakora ku ruganda rw’imyidagaduro nkaba nahuza abantu bose nabanye nabo ubwo natangiranga urugendo rwanjye muri uru ruganda rw’imyidagaduro tukishimira aho tugeze tunareba aho twavuye.”
“ H.E perezida Paul Kagame, akunze gusaba abanyarwanda twese gutanga umusanzu wacu mukubaka igihugu uko dushoboye. Njye rero nisanga cyane mu ruganda rw’imyidagaduro, nizera ko nzahora ndema inzira nshya kandi zidasanzwe muri uru ruganda”.
Iki gitaramo cyiswe “Ally Soudy & Friends Live Show” giteganyijwe kuzaba ku wa gatandatu taliki ya 5 Kanama 2023 muri Camp Kigali.
Ally Soudy umaze imyaka irenga 15 akora umwuga w’itangazamakuru yateguye iki gitaramo afatanyije na RG-Consult Inc, kompanyi izobereye ibijyanye n’ibitaramo mu Rwanda.
Mu Rwanda yayoboye ibitaramo bitandukanye birimo ibirori bya Miss Rwanda mu 2019, Fantasy Music Concert 2021,n’ibindi uyu mugabo yanabaye umunyamakuru ukomeye w’imyidagaduro mu Rwanda aho yamenyekanye ku ma radiyo nka Salus na Isango Star.
Ally Soudy ni umwe mu batangije Ikirezi Group aba bakaba aribo bazanye icyitwaga SALAX Awards.
Abashaka kugura amatike y’igitaramo ni ibihumbi 20Frw mu myanya isanzwe n’ibihumbi 40 Frw mu myanya y’icyubahiro n’ibihumbi 250Frw ku meza y’abantu barindwi, Kanda hano ugure itike y’iki gitaramo.




Ibitekerezo 0