Uyu mukobwa wari witabiriye iki gitaramo cyabereye i Nyagatare ku wa 20 Kamena 2026 agiye gushyigikira The Ben, yanagaragaye mu itsinda ry’abakunzi b’uyu muhanzi bari bamuri hafi ndetse ari kugenda mu itsinda rimwe na we.
Ubwo The Ben yari avuye ahabereye iki gitaramo ajya mu modoka, uyu mukobwa wari umuri imbere yikubise hasi ataka cyane ko ari kuribwa ukuguru ndetse kuva ubwo gutambuka biranga.
Abashinzwe umutekano n’abandi bantu bari hafi aho bahise bamuterura bamushyira mu mbangukiragutabara yari iri aho ajyanwa kwa muganga nyuma yo guhabwa ubuvuzi bw’ibanze.
Nyuma yo kurara kwa muganga, Queen Ringo yabwiye IGIHE ko yabashije kuva mu bitaro ndetse ubu yatashye i Kigali aho agiye gukomeza kwiyitaho.
Ati “Norohewe, ubu meze neza ndashima Imana ko numva ndi kumera neza. Nageze i Kigali ngiye gukomeza kwiyitaho wenda ndaza gukira neza.”
Queen Ringo yavuze ko yahawe ubutabazi bw’ibanze, gusa ahamya ko ateganya gukomeza kwivuza ngo arebe ko yamenya indwara yari imufatiye i Nyagatare.
Uretse kuba ari umufana wa The Ben, Queen Ringo asanzwe ari umukinnyi wa sinema benshi bazi muri iyi minsi mu duce tw’imikino akorana na Nizzo Kaboss wamamaye muri Urban Boys.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!