Abo bana azabakurikiranira mu gihe cy’amezi atatu abagezaho ifu y’igikoma ya Nootri Toto irimo intungamubiri zitandukanye zunganira indyo yuzuye bahabwa.
Miss Nimwiza yatangije icyo gikorwa mu rwego rwo gukomeza gushyira mu bikorwa umushinga we wo kurandura imirire mibi n’igwingira mu bana b’u Rwanda.
Yavuze ko yizera ko mu myaka iri imbere ikibazo cy’imirire mibi n’ingwingira ry’abana kizashira mu Rwanda.
Yagize ati “Nk’Abanyarwanda tuzwiho kudacika intege, rero nitugihagurukira nk’uko twahagurikiye nyakatsi cyangwa ibindi bifite uburemere nta kabuza ko tuzabigeraho.”
Yakomeje avuga ko kugira ngo imirire mibi icike mu bana b’u Rwanda bisaba uruhare rwa buri wese mu rwego rwe.
Ati “Abajyanama b’ubuzima badufashije n’ababyeyi bakadufasha bakajya babyara abo bashoboye kurera twarandura ikibazo cy’imirire mibi mu gihugu hose.”
Bamwe mu babyeyi bo mu Karere ka Nyamagabe bafite abana bagaragaraho imirire mibi bavuga ko biterwa no kutabona ubushobozi bwo kwita ku bana babo no kubabonera indyo yuzuye.
Bashimye igikorwa cyatangijwe na Miss Nimwiza bavuga ko cyibaha icyizere ko abana babo bagiye gukira.
Mukarukundo Irène yagize ati “Miss Rwanda ndamushimiye cyane ku bikorwa byiza akoreye abana bacu, mfite icyizere ko umwana wanjye azakira kandi azavamo umuntu ukomeye.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure, yavuze ko bafite abana bagera kuri 340 bafite ikibazo cy’imirire mibi barimo 27 bayifite ku buryo bukabije.
Uwamahoro yavuze ko impamvu nyamukuru itera imirire mibi mu bana ari imyumvire ya bamwe mu babyeyi, aho usanga ibyagombye kugaburirwa abana nk’imboga n’amagi babijyana ku isoko.
Ati “Hakiyongeraho ikindi kintu gikomeye ndetse ahenshi tugenda tukibona bikatubabaza aho usanga abantu badafite umuco wo kunywa amata.”
Icyo gikorwa cyo kugeza ifu kuri abo bana 50 bo mu karere ka Nyamagabe, Miss Nimwiza Megahn, agifashwamo n’Umuryango Nyafurika wita ku biribwa bikungahaye ku ntungamubiri, Africa Improved Food, AIF.
Iyo ifu izatangwa binyuze ku bajyanama b’ubuzima bakurikirana buri munsi abo bana.







TANGA IGITEKEREZO