00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyamirambo na Gatsata mu bice Diamond azasura

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 18 January 2018 saa 05:23
Yasuwe :

Diamond Platnumz uri mu bahanzi bakunzwe muri Afurika agiye kuza mu Rwanda muri gahunda ze bwite, azahava asuye ibice bitandukanye anarambagize inzu azahagura.

Uyu muhanzi yari amaze iminsi mike ashakisha inzu yo kugura i Kigali yemeje ko agiye kuza mu Rwanda akazahava mu mpera z’iki cyumweru. Mbere yo kuza yanditse kuri Instagram ati “Rwanda, ngiye kuza gusoreza icyumweru muri Kigali. Muze twishimane munanyereke umujyi wanyu…”

Urugendo rwa Diamond i Kigali rwari ruteganyijwe kuri uyu wa Kane gusa umwe mu bagize itsinda ritegura gahunda azagirira mu Rwanda yabwiye IGIHE ko agomba kuhagera kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Mutarama 2018.

Muri gahunda z’ingenzi zizanye Diamond Platnumz mu Rwanda harimo ‘gusura ibice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, gukora ibikorwa by’urukundo, guhura n’abafana be no kujya gusura inzu azagura’.

Diamond azazana na Babu Tale bakorana muri gahunda zose

By’umwihariko, Diamond azava mu Rwanda asuye abana bavukanye ubumuga bwo kutabona bafashwa n’ Umuryango Jordan Foundation.

Diamond nava gusura aba bana azagirana ikiganiro n’abanyamakuru ku gicamunsi cyo kuwa Gatanu kuri Marriot Hotel, saa cyenda ajye gusura isoko rya Nyarugenge. Mu gitondo cyo kuwa Gatandatu tariki ya 20 Mutarama, azajya gusura inzu ye aveyo ajye kubonana n’abafana be i Nyamirambo hanyuma nimugoroba asubire iwabo muri Tanzania.

Diamond azagera i Kigali kuri uyu wa Gatanu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages