00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyampinga Aurore na Gakondo Group bagarutse i Kigali

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 21 July 2013 saa 06:21
Yasuwe :

Nyampinga w’u Rwanda 2012, Aurore Kayibanda Mutesi, uherutse gutorerwa umwanya wa Miss FESPAM 2013, yagatutse i Kigali mu Rwanda avuye ahabereye ayo marushanwa muri Congo Brazzaville.
Yaje ari kumwe n’itsinda rya Gakondo ryari ryaraserukiye u Rwanda muri iri serukiramuco.
Nyampinga Aurore, wasesekaye ku kibuga mpuzamahanga cy’indege i Kanombe ahagana saa kumi n’imwe n’igice z’umugooroba (5:30 PM) kuri iki Cyumweru yari ategerejwe n’imbaga irimo ababyeyi be, ba nyampinga bagenzi be, (…)

Nyampinga w’u Rwanda 2012, Aurore Kayibanda Mutesi, uherutse gutorerwa umwanya wa Miss FESPAM 2013, yagatutse i Kigali mu Rwanda avuye ahabereye ayo marushanwa muri Congo Brazzaville.

Yaje ari kumwe n’itsinda rya Gakondo ryari ryaraserukiye u Rwanda muri iri serukiramuco.

Nyampinga Aurore, wasesekaye ku kibuga mpuzamahanga cy’indege i Kanombe ahagana saa kumi n’imwe n’igice z’umugooroba (5:30 PM) kuri iki Cyumweru yari ategerejwe n’imbaga irimo ababyeyi be, ba nyampinga bagenzi be, inshuti ze n’abanyamakuru benshi.

Mu kiganiro na IGIHE, Nyampinga Aurore yavuze ko ibanga yakoresheje kugira ngo atsinde aya marushanwa ari ugukuriza amategeko yose yasabwaga. Yagize ati “Nakurikije ibyo nategekwaga gukora mbikora neza uko bisabwa”.

Masamba, umuyobozi wa Gakondo Group, umwe mu bari bari mu birori Nyampinga Aurore yatorewemo kuba Miss FESPAM 2013 yabwiye IGIHE ko Aurore ari we mukobwa wagaragaraga ko ari mwiza kurusha abandi. Yavuze kandi ko yakimbagiye neza, akanambara imyambaro ya Kinyarwanda.

Arlette Ruyonza, umwe mu bakozi ba Minisiteri ya Siporo n’Umuco, wari uri mu baje kwakira Nyampinga Aurore na Gakondo Group yaboneyeho umwanya wo kubwira IGIHE ko mu minsi ya vuba hazatorwa Miss Rwanda 2013, uzasimbura Aurore.

Gakondo Group na Nyampinga Aurore bari bamaze icyumweru muri Congo Brazzaville mu iserukiramuco rya Muzika rya FESPAM.

Nyampinga w’u Rwanda 2012, Aurore watorewe kuba Miss FESPAM 2013:

Amafoto:


Uhereye i bumoso ni Masamba Intore (Gakondo Group), Miss Aurore, Arlette Ruyonza (MINISPOC), Patrick (Inkanda) ku kibuga mpuzamahanga cy'indege cya Kanombe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages