00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyampinga Bahati yemeye ko yatanze urugero rubi ku bakobwa

Yanditswe na

Hamenya John Robert

Kuya 8 October 2013 saa 06:06
Yasuwe :

Nyampinga w’u Rwanda 2009, Bahati Grace yagize byinshi atangaza ku buzima abayemo muri iyi minsi, anavuga ko yababajwe no kuba yaratwise acyambaye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda.
Muri iki kiganiro yagiranye na Radio Isango Star, Nyampinga Bahati yagize ati “Yego hari aho nakosheje kuko nari ngifite ikamba, ariko icyo navuga ni uko naharanira gukora ibyiza. Urebye ku bwanjye nk’umukobwa si urugero nagombaga guha abakobwa bagenzi banjye batoya bamfataga nk’icyitegererezo niho byambabaje (…)

Nyampinga w’u Rwanda 2009, Bahati Grace yagize byinshi atangaza ku buzima abayemo muri iyi minsi, anavuga ko yababajwe no kuba yaratwise acyambaye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda.

Muri iki kiganiro yagiranye na Radio Isango Star, Nyampinga Bahati yagize ati “Yego hari aho nakosheje kuko nari ngifite ikamba, ariko icyo navuga ni uko naharanira gukora ibyiza. Urebye ku bwanjye nk’umukobwa si urugero nagombaga guha abakobwa bagenzi banjye batoya bamfataga nk’icyitegererezo niho byambabaje kuko ntabwo ari yo sura nashakaga guha abana batoya”.

Nyampinga Bahati ati "Ndabishimira ko byabaye kugira ngo bizabere abandi bakobwa bato urugero kugira ngo bazatoranyemo icyiza bifuza kugeraho"

Yongeraho ati “Ariko nanone ndabishimira ko byabaye kugira ngo bizabere abandi bakobwa bato urugero kugira ngo bazatoranyemo icyiza bifuza kugeraho mbese byababereye nk’isomo bizaturuka kuri bo gutoranya icyo bashaka kuko ntabwo byoroshye kubyara uri Nyampinga…”

Ibitangazamakuru byinshi byashidukiye gutangaza inkuru y’ugutwita kwa Nyampinga Bahati, bituma havugwa amagambo menshi. Bahati yatangaje ko we aya magambo atayahaye umwanya munini, ati “Ntabwo nabuza abantu kuvuga ariko urumva ubuzima ni ubwanjye, mbese nari kwita ku magambo akambabaza kuruta uko nita ku buzima bwanjye n’umwana nari kuzabyara nari ntegereje icyo gihe”.

Yongeyeho ko yakoze cyane kugira ngo hatabaho ugushaka kw’abamuciriye akatari urutega, anavuga ko “Umwana yabyaye yamuzaniye umugisha cyane”.

Perezida Barack Obama wa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika yasomye mu gahanga Muhire Ethan Jedidiah
Bahati yizihiza isabukuru y'umwaka umwe y'uyu musore we Muhire Ethan Jedidiah

Muri iki kiganiro cy’iminota irenga 12, Nyampinga yavuze ko ubu ari kwiga ibijyanye no gusukura amenyo. Yavuze ko yabanje kuba Washington DC, ariko akaza kwimukira muri Leta ya Aiowa. Yavuze kandi ko atabana na K8, ariko ko bombi bamerewe neza.

Yavuze ko ubu icyo yimirije imbere ari amasomo, ko adateganya guhita agaruka mu Rwanda, ngo keretse nka nyuma y’imyaka ibiri n’igice arangije amasomo. Avuga ko nagaruka mu Rwanda azafasha cyane abana b’abakobwa.

Nyampinga yavuye i Kigali muri Kamena 2011, agiye kwiga. Muri Mata 2012, IGIHE twatangaje ko Nyampinga atwite, inda yatewe n’umuhanzi K8 Kavuyo bari inshuti kuva kera, baza kwibaruka umwana bise Muhire Ethan Jedidiah.

IGIHE duheruka kubatangariza ko uyu mwana wa Bahati na K8, wasomwe ku gahanga na Perezida Obama wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, agenda arushaho kugaragaza impano nyinshi nk’uko na nyina yabigarutseho muri iki kiganiro.

Umva ikiganiro kirambuye Bahati yagiranye na Isango Star:



KANDA HANO USHOBORE KUMVA

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages