Ahagana saa munani z’ijoro (2:00 AM), Isimbi Deborah Abiellah, wabaye nyampinga wa Kaminuza Nkuru y’u Rwanda 2012 yibarutse umukobwa mu bitaro by’i Remera bya “Hopital La Croix du Sud” bizwi cyane ku izina ryo kwa Nyirinkwaya.
Mu butumwa, bwasomwe n’umunyamakuru wa IGIHE, Safari Bryan, umugabo wa Isimbi yoherereje umwe mu nshuti ze za hafi yatangaje ko Isimbi yabyaye umukobwa kandi ko amerewe neza mu bitaro byo kwa Nyirinkwaya aho ari.
Ubwo butumwa bugira buti ”Good morning, plz join us in thanking God for the baby girl He has blessed with today at 2:14 am” bisobanuye biti “Mwaramutse, mwifatanye natwe mu gushima Imana ku mwana w’umukobwa yaduhereyeho umugisha none saa munani n’iminota cumi n’ine za mugitondo.”
Haba ku rukuta rwa facebook rwa Isimbi n’urwa Safari huzuye ubutumwa bwo kwifuriza uyu muryango kugira ihirwe no kuzakuza uyu mwana wabo.
Gutwita kwa Isimbi (umukobwa wa Rutayisire Antoine, umubwirizabutumwa uzwi cyane hano mu Rwanda) kwavuzweho amagambo menshi mu itangazamakuru ryo mu Rwanda kuko yasamye mbere y’uko asezerana. Niwe waherukaga kwambikwa ikamba rya Nyampinga wa Kaminuza y’i Butare n’ubwo we yahise atangaza ko igihe cyo kuba nyampinga cyari cyararangiye.
Yaje gusaba imbabazi mu rusengero, ari kumwe na Safari, nuko kuwa 31 Werurwe 2013 bambikana impeta, bisobanuye ko abyaye nyuma y’amezi atatu ashyingiwe.



















TANGA IGITEKEREZO