00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyampinga w’u Rwanda, Aurore, yegukanye ikamba rya Miss FESPAM 2013

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 17 July 2013 saa 11:33
Yasuwe :

Nyampinga w’u Rwanda 2012, Aurore Kayibanda Mutesi, w’imyaka 21, yegukanye ikamba rya Nyampinga w’Iserukiramuco rya Muzika FESPAM 2013 (Festival Panafricain de Musique).
Ni mu marushanwa yari ahagarariyemo u Rwanda yabaye kuri uyu wa 17 Nyakanga muri Congo Brazzaville.
Uwabaye igisonga cya mbere ni Nyampinga wo muri Mali naho uwabaye igisonga cya kabiri ni Nyampinga utorerwa mu Bufaransa uhuza abakomoka muri za Congo ebyiri (Miss Congo-France).
Abahanzi bagize itsinda rya Gakondo Group (…)

Nyampinga w’u Rwanda 2012, Aurore Kayibanda Mutesi, w’imyaka 21, yegukanye ikamba rya Nyampinga w’Iserukiramuco rya Muzika FESPAM 2013 (Festival Panafricain de Musique).

Ni mu marushanwa yari ahagarariyemo u Rwanda yabaye kuri uyu wa 17 Nyakanga muri Congo Brazzaville.

Uwabaye igisonga cya mbere ni Nyampinga wo muri Mali naho uwabaye igisonga cya kabiri ni Nyampinga utorerwa mu Bufaransa uhuza abakomoka muri za Congo ebyiri (Miss Congo-France).

Abahanzi bagize itsinda rya Gakondo Group bari muri iki gitaramo, ari nabo basakaje iyi nkuru mu Rwa Gasabo babinyujije ku mbuga nkoranyambaga, bavuze ko Kayibanda akimara gutorwa yavuze ko azafasha ubuhanzi bwa Afrika mu kubuteza imbere no ku isi hose.

Nyampinga Kayibanda yatorewe kuba nyampinga w’u Rwanda kuwa 1 Nzeri 2012. Ku bufatanye na MINISPOC, Nyampinga Kayibanda, yagiye muri Congo Brazzaville guhagararira u Rwanda muri aya marushanwa kuwa 16 Nyakanga 2013.

Biteganijwe ko we na Gakondo Group bazagaruka mu Rwanda kuwa 21 Nyakanga.

Umuhanzi Jules Sentore na bagenzi be bagize Gakondo Group, bari bitabiriye igitaramo cya Miss FESPAM; aha Sentore yatangazaga ko u Rwanda rweshe umuhigo
Inkuru igitaha mu Rwanda ba Nyampinga bagenzi be bagaragaje akanyamuneza; uyu ni Mutesi Dorah wabaye Nyampinga wa Kaminuza Nkuru y'u Rwanda 2010
Ikirango cya FESPAM, Iserukiramuco rihesheje Nyampinga Aurore guhesha ishema u Rwanda
Nyampinga w'u Rwanda 2012, Aurore Kayibanda Mutesi, yatorewe kuba Nyampinga wa FESPAM 2013
Ubwo yari mu marushanwa ya Nyampinga w'u Rwanda, yasubizaga adategwa kandi agasubizanya ubuhanga, kimwe mu byamuhesheje amahirwe yo kuba Miss FESPAM 2013

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages