Ikirezi Sandrine wiga mu mwaka wa kabiri agiye gukora ubukwe nyuma y’umwaka umwe abaye Miss CBE kuko yatowe tariki ya 26 Werurwe 2016. Kugeza ubu ntiharaboneka Nyampinga uzasimbura Ikirezi Sandrine ugiye kurushinga.
Uyu mukobwa w’imyaka 20 y’amavuko, akareshya na 174cm agiye kurushingana n’umusore witwa George Kamugisha, bazakora ubukwe tariki ya 26 Ugushyingo 2017. Mu mpera z’icyumweru gishize bakoze ibirori byo gusaba no gukwa byabereye i Gikondo iwabo wa Sandrine.
Ikirezi na Kamugisha bari bamaze amezi atatu basezeranye imbere y’amategeko, basezeraniye mu Murenge wa Gikondo mu Karere ka Kicukiro tariki ya 20 Mata 2017.
Miss Ikirezi Sandrine yari mu bakobwa 25 bahataniye Miss Rwanda 2016, icyo gihe yari yaserukiye Umujyi wa Kigali gusa yaviriyemo mu majonjora yo guhitamo abakobwa 15 bageze ku cyiciro cya nyuma.
Ni mwene Madengeri Modeste na Mukamurara Alphonsine. Avukana na mukuruwe umwe w’umukobwa witwa Gihozo Nshuti Mireille, bose nk’umuryango batuye i Gikondo ahahoze APEHOTE.
Ikirezi Sandrine yiga mu mwaka wa kabiri mu ishami rya Business Acounting asanzwe asengera mu Itorero rya ADEPR ari naryo azasezeraniramo.


















TANGA IGITEKEREZO