Miss Rwanda Uwera Dalila asigaye atuye mu Bubiligi ari naho yamenyaniye n’uwari umugabo we Dirk, bafitanye umwana w’umukobwa. Kuwa 27 Ukuboza 2013 Umubiligi Dirk yatanze inkwano mu muryango wa Miss Uwera Dalila baranasezerana, ibirori byabereye i Nyarutarama muri The Manor.
Mu kiganiro cyihariye Miss Uwera Dalila yagiranye na IGIHE yemeje ko yamaze gutandukana n’uwahoze ari umugabo we ndetse ngo muri iki gihe afite imishinga myinshi ahugiyemo mu kwiteza imbere no gukomeza kubaka umuryango afite i Kigali.
Yagize ati “Mba mu gihugu cy’u Bubiligi mu Mujyi wa Bruxelles, muri make ku mpanvu zateguwe na Nyagasani ntibyakomeje […]Hashize igihe maze gukora divorce[gatanya] meze neza kurushaho…”
NyampingaUwera Dalila avuga ko kwambikwa iri kamba bwa mbere mu mateka y’igihugu abifata nk’ikintu gikomeye ndetse ngo ‘ni ishema kuba acyitwa Nyampinga w’u Rwanda nyuma y’imyaka 23 yambitswe ikamba’.
Miss Rwanda 1994, Uwera Dalila yatowe tariki ya 17 Ukuboza 1993 yambikwa ikamba ubwo yari umunyeshuri muri IFAK, ahembwa ibihembo bifite agaciro k’amafaranga ibihumbi 50 mu gihe Nyampinga mushya w’u Rwanda ahembwa 800,000 buri kwezi n’imodoka ifite agaciro ka miliyoni cumi n’eshanu.
Ikiganiro kirambuye Miss Uwera Dalila yagiranye na IGIHE kirabageraho bitarambiranye.


















TANGA IGITEKEREZO