Ku itariki ya 26 Ukuboza 2014, mu nzu Ndangamurage y’u Rwanda iherereye mu Murenge wa Busasamana-Rwesero, Akarere ka Nyanza hateganyijwe igitaramo Ndangamuco Nyarwanda cyiswe “Nyanza Twataramye”.
Iki gitaramo ndangamuco nyarwanda cyateguwe n’ Akarere ka Nyanza ku bufatanye na Minisiteri ya Siporo n’Umuco (MINISPOC), Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere(RDB) n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ingoro z’Umurage w’u Rwanda(NIMR).
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa mbere,abategura iki gitaramo bavuze ko kibayeho mu rwego rwo gukomeza gusigasira umuco.
Meya wa Nyanza Murenzi Abdallah wagize iki gitekerezo yavuze ko ashaka ko Abanyarwanda bamenya umuco n’amateka yaranze igihugu akaba yarafashe iya mbere ahereye mu karere ayobowe ndetse akifuza ko n’abandi bamwigiraho mu rwego rwo gusangiza abatuye u Rwanda amateka n’umuco w’igihugu.
Akarere ka Nyanza, igicumbi cy’umuco n’amateka nyarwanda haboneka Ingoro y’ Umwami Mutara III Rudahigwa, Ingoro y’Ubugeni n’Umusezero w’Umwami Mutara III Rudahigwa ndetse n’ibindi byiza biranga amateka yo mu gihe cya kera n’aya vuba byose bizingatiye amateka n’umurage nyarwanda.
Mu rwego rwo gukomeza gusigasira no guhererekanya indangagaciro, umuco n’amateka biranga abanyarwanda, haharanirwa ko u Rwanda rw’ejo hazaza ruzashingira kuri byo.
Hateguwe iki gitaramo ndangamuco ‘Nyanza Twataramye’, gifite insanganyamatsiko igira iti “Kwita ku muco kugira ngo n’ab’ejo bazawusange”
Iki gitaramo kizabimburirwa n’imyidagaduro mu mikino itandukanye irimo umupira w’amaguru, umukino y’intoki (Beach Volley, Basketball), tennis n’iyindi.
Iki gitaramo kandi kizarangwa n’ibikorwa bitandukanye biranga umuco nyarwanda birimo kumurika Inyambo, Kunyabanwa, kurushanwa guhamya intego (kumasha), ibyivugo, gusangira ifunguro gakondo, imbyino gakondo tubifashijwemo n’itorero Inyamibwa na Gakondo Group, Intore Masamba, n’abandi.
Iki gitaramo kizitabirwa n’abatumirwa bagera ku 1000 harimo abayobozi bakuru mu nzego zitandukanye z’Igihugu, abahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga mu Rwanda ,abikorera, abakunda Umuco Nyarwanda ndetse n’abaturage b’Akarere ka Nyanza.


















TANGA IGITEKEREZO