Yabigarutseho mu kiganiro IGIHE Sports Club, aho yari umutumirwa na bagenzi be bakorana mu kiganiro Ishya.
Iradukunda yagize ati “Ntabwo numva icyo mukundira ikibuno. Bigeze aho abagore bajya kwibagisha bamwe bakanahapfira. Nibaza ibanga riba muri nyash.”
Iki kiganiro kandi cyagarutse ku buzima bw’imyororokere, urukundo n’akamaro Ishya imaze kugirira abayikurikira.
Uretse Iradukunda Michèle, iki kiganiro cyagaragayemo Aissa Cyiza na Cyuzuzo.
Aba bagore bari mu banyamakuru bakunzwe bagarutse ku buzima bwabo bw’urukundo, akazi n’uko bakomeje guhabwa inshingano zikomeye mu bigo bakoramo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!