Mukangarambe Yunia yari umukecuru ukuze ariko ugifite imbaraga nk’uko benshi bo mu muryango we babivugaga.
Umwe mu bo abereye nyirakuru yagize ati “Nyogokuru yatabarutse mu gitondo nka saa kumi n’imwe. Yaguye mu nzira bamujyanye kwa muganga. Yari amaze nk’amezi abiri arwaye ariko ntabwo yigeze aremba yari afite imbaraga!”
Mukangarambe Yunia ni nyirakuru wa The Ben ubyara nyina. Abitabiriye ubukwe bwa The Ben na Pamela bibuka ifoto y’uyu mucyecuru abari hagati bateruye impano bombi bamugeneye.
Yari atuye i Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!