00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyirakuru wa The Ben yapfiriye mu nzira ajyanywe kwa muganga

Yanditswe na Peacemaker Pundit
Kuya 28 March 2024 saa 10:24
Yasuwe :

Nyirakuru wa The Ben yatabarutse mu gitondo cyo ku itariki 28 Werurwe 2024 ubwo yari mu nzira ajyanywe kwa muganga.

Mukangarambe Yunia yari umukecuru ukuze ariko ugifite imbaraga nk’uko benshi bo mu muryango we babivugaga.

Umwe mu bo abereye nyirakuru yagize ati “Nyogokuru yatabarutse mu gitondo nka saa kumi n’imwe. Yaguye mu nzira bamujyanye kwa muganga. Yari amaze nk’amezi abiri arwaye ariko ntabwo yigeze aremba yari afite imbaraga!”

Mukangarambe Yunia ni nyirakuru wa The Ben ubyara nyina. Abitabiriye ubukwe bwa The Ben na Pamela bibuka ifoto y’uyu mucyecuru abari hagati bateruye impano bombi bamugeneye.

Yari atuye i Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba.

Yari umukecuru ufite imbaraga bigarara ku maso

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages