00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyirantwari, umunyempano wihariye muri gakondo

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 5 February 2019 saa 08:03
Yasuwe :

Umukobwa witwa Nyirantwari Paccy ukora umuziki gakondo ari mu bahanzikazi batanga icyizere bari kwigaragaza kandi bafite ibihangano biryoheye amatwi.

Ntabwo bikunze kubaho ko usanga abakibyiruka barimariyemo umuziki gakondo n’ibindi byose byerekeye u Rwanda rwo hambere.

Nyirantwari yihebeye injyana gakondo ndetse yabwiye IGIHE ko yatangiye kuyiyumvamo kuva kera akiri muto.

At “Navukiye mu muryango w’abantu bakunda gutarama. Natangiye kuririmba mfite imyaka 12 niho natangiye kujya nterera indirimbo itorero ry’aho nigaga mu mashuri abanza ndetse ngiye no mu yisumbuye birakomeza. Nyashoje mpita njya mu itsinda rya Gakondo”.

Yungamo ati “Nahisemo gukora umuziki gakondo kuko nawukundaga kuva kera nkiri n’umwana muto, niwo nasanze iwacu bakunda.”

Avuko ko yishimira uburyo abantu basigaye bizihirwa umuziki gakondo muri iki gihe ugereranyije n’ibihe turimo ndetse n’uko benshi batwawe n’injyana z’inyamahanga.

Nyirantwari yakuze akunda Cecile Kayirebwa ndetse akajya asubiramo ibihangano bye ku bw’amahirwe aza guhurira nawe ku rubyiniro inshuro zirenze imwe.

Ati “Nakuze nkunda Kayirebwa. Niwe nakunze indirimbo ze, nakunze kwigana indirimbo ze cyane ngira n’amahirwe yo kuririmbana nawe.”

Uyu mukobwa afite indirimbo nshya yise ‘Nkundira Mbivuge’ yanditse mu gihe cy’umwaka. Iyi ndirimbo yiganjemo ubutumwa bwo gushishikariza igitsinagore gutinyuka bakajya babwira ab’igitsinagabo ko babakunda.

Ari mu mishanga y’izindi ndirimbo ateganya gushyira hanze zirimo iyitwa ‘Gaju’

Reba ikiganiro yagiranye na IGIHE

Nyirantwari kuririmba umuziki gakondo nibyo bimutunze
Ni umuhanga mu kugorora ijwi wihebeye injyana gakondo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages