Iyi ndirimbo yashyize hanze ku munsi w’abakundana yayise ‘Nkundira mbivuge’. Irimo ubutumwa bwo kwerekana ko abagabo buri gihe ataribo baba bakwiriye kuvuga ijambo ry’urukundo ahubwo n’abakobwa baba bagomba kubikora kandi kenshi.

Yabwiye IGIHE ko yamaze igihe atekereza kuri iyi ndirimbo, ashaka kwibutsa abagore ko nabo bakwiriye kujya bagaragariza amarangamutima abakunzi babo.

Ati “Iyi ndirimbo nayitekerejeho mu gihe cy’umwaka umwe. Igitekerezo cyavuye ku kuntu abahungu n’abagabo bakunze kubwira abakobwa cyangwa se abagore ko babakunda ariko ugasanga ab’igitsinagore bibatera isoni. Rero mba mbashishikariza gushira amanga bakabivuga.”

Nyirantwari yihebeye injyana gakondo ndetse yabwiye IGIHE ko yatangiye kuyiyumvamo afite imyaka 12 ubwo yatangiraga kujya aterera indirimbo itorero ry’aho yigaga mu mashuri abanza, agiye no mu yisumbuye birakomeza. Ayashoje yahise ajya mu itsinda rya Gakondo.

Yakuze akunda Cecile Kayirebwa ndetse asubiramo ibihangano bye kenshi ku bw’amahirwe baza no guhurira ku rubyiniro inshuro zirenze imwe.

Nyirantwari ari mu yindi mishinga irimo n’uw’indirimbo izakurikira iyi, azashyira hanze mu minsi mike iri imbere yise ‘Gaju’.
Umva ‘Nkundira Mbivuge’ ya Nyirantwari

Reba ikiganiro Nyirantwari aheruka kugirana na IGIHE

Ni umuhanga mu kugorora ijwi wihebeye injyana gakondo
Ni umuhanga mu kugorora ijwi wihebeye injyana gakondo