Nyina, witwa Mukanzigiye Carolina, yishwe agarutse atashye mu Rwanda, i Nyanza ahitwa i Kavumu, avuye mu Bubiligi aho aho yari yaragiye gusura uyu mwana we, anivuza.
Nyiranyamibwa yabwiye KT Radio ko yumva muri we yishinja kuba yararetse nyina akagaruka mu Rwanda, akavuga ko yumva yagombaga kuba yarakoze ibishoboka byose akamubuza kugaruka mu gihugu bumvaga bivugwa ko cyatutumbagamo umwuka mubi waganishaga ku ntambara.
Mu mwaka wa 1993 nibwo Mukanzigiye Carolina yagiye mu Bubiligi kwivuza asanzeyo umwana we Nyiranyamibwa Suzanne. Yahamaze amezi arindwi, bigeze muri Werurwe 1994 icyo gihe ibintu byari byatangiye kumera nabi mu Rwanda, ahita asaba ko yategerwa indege akajya kureba abana atinya ko “bazarimburwa n’interahamwe”.
Nyiranyamibwa yinginze nyina amubuze gusubira mu Rwanda undi arahatiriza aragenda, akigerayo nibwo jenoside yatangiye aza kwicirwa i Nyanza. Ibi byateye umunani Nyiranyamibwa bityo agahora yibaza impamvu yemereye nyina kugenda; aha niho yakuye indirimbo yitwa ‘Ese mbaze nde’ ari nayo yahereyeho mu zo kwibuka.
Yagize ati “Kuri izo ndirimbo z’icyunamo nta buhanzi burimo nubwo muzikunda bwose, ni ibintu nabayemo, ni ubuzima nabayemo. Indirimbo natangiriyeho ni iriya ‘Ese mbaze nde’, yasohotse mu 1995.”
Yongeyeho ati “Nari mfite mama wagize ubuzima butoroshye, umututsi wabaye muri uru Rwanda kugeza mu 1959, yabonye byinshi bibi. Bamupfakaje afite imyaka 40, araturera twese turi abana icumi, urabona kugira abakobwa barindwi muri leta ya Parmehutu ntibyari byoroshye, mu 1973 nahunganye n’umugabo ariko mama aratunanira asigara inaha.”
Nyina yishwe avuye mu Bubiligi…
Ubwo yari amaze kwivuza yakize neza, Mukanzigiye Carolina yahise asaba ko bamushakira itike y’indege akajya mu Rwanda kureba abana kuko umutekano wari watangiye kuba muke ndetse no mu duce tumwe jenoside yatangiye kuba.
Umukobwa we yaramwinginze amubuza gutaha undi aratsimbarara. Ati “Mama twaramubujije tuti ‘ba uretse kugenda’ umukecuru aratunanira ati ‘ninguma aha benenyoko nibabarimbura uzandagira muri iyi mihanda y’abazungu nasaze? Naramuhendahenze arananira afata indege asubira i Kigali.”
Yongeyeho ati “Amaze kujya mu Rwanda ngira ngo nta byumweru bitatu byashize ishyano riragwa. Narabirwaye ndavuga nti kuki ntamubwiye ko nta tike ihari akaguma hano ntibamwice […] Numvaga ari njye wamutanze, nibazaga nti kuki ntakoze gutya, kuki ntabinje kuriya…”
Nyiranyamibwa yakoreye umubyeyi we indirimbo yise ‘Mama’ mu buryo busa no kumusaba imbabazi no kumushimira ko yamubereye intwari ndetse amutoza kuba umunyamutima no gukunda bose atarobanuye.

Ati “Indirimbo yitwa ‘Mama’, nararebye nsanga mugomba ikintu, ndirimba mubwira ko yagiye ntamushimiye, urugendo yagenze ntamushimiye kugeza yigendeye.”
Nyiranyamibwa avuka mu muryango w’abana icyenda, bose batorongejwe mu gihugu bajya kuba mu mahanga atandukanye buri wese ashakisha ubuzima ku giti cye. Uyu mubyeyi yabyaye abana bane ariko umugabo babyaranye yaguye mu buhungiro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.





Ibitekerezo 0