Ni igitaramo cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa 20 Gicurasi 2022, ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’ingoro z’umurage.
Cyabaye nyuma yo gutaha ku mugaragaro Ingoro y’umurage wo Kwigira kw’Abanyarwanda yubatswe ku Rwesero.
Icyo gitaramo cyaranzwe n’imbyino gakondo aho itorero Isonga ry’Akarere ka Nyanza ryataramiye abacyitabiriye, ibisakuzo, kuvugira inka, gutebya n’ibindi biranga umuco nyarwanda.
Nyuma y’umusangiro gakondo w’ibiribwa byiganjemo ibihingwa mu Rwanda, bakomeje gusangira icyo kunywa.
Umuhanzikazi Nyiranyamibwa Souzana, nyuma yo gutaramira abitabiriye icyo gitaramo, yatunguranye ahagurutsa Umuyobozi w’Intebe y’Inteko y’Umuco, Amb. Masozera Robert, amugenera impano avuga ko ayimuhaye kubera uruhare yagize kandi akomeje kugira mu gusigasira umuco nyarwanda n’ururimi rw’ikinyarwanda haba mu Rwanda no mu mahanga.
Nyiranyamibwa yavuze ko yitwaje impano kuko kera iyo umukobwa yajyaga iwabo atagendaga amaramasa.
Ati “Hanyuma iyo umukobwa yajyaga iwabo kera ntabwo yagendaga amara masa. Masozera twabanye mu mahanga, hanyuma aho atahukiye nanjye ntashye, ngize Imana mbona bamuhaye inshingano mu bintu by’umuco. Nkaba rero namuteguriye akantu gatoya.”
“Turi hanze yagiye adufasha kubaka ibintu byinshi bifitiye u Rwanda akamaro. Nk’iriya ndirimbo mwahoze mwumva y’agaciro, nyirabayazana ni we. Icyo gihe twafunguraga bwa mbere muri biriya bihugu byo hanze konti y’agaciro. Ni we rero washyuhije urugamba.”
Nyiranyamibwa yakomeje avuga ko yatekereje impano yagenera Amb. Masozera maze ahitamo kumubwira amagambo meza.
Ati “Natekereje nsanga ndashaje nta bintu by’igitangaza ngishoboye gukora, ndavuga ngo reka mvuge ku rurimi kuko niryo shingiro ry’umuco. Agahugu kadafite ururimi nta muco kagira.”
Impano yamuhaye yanditse amagambo agira ati “Ururimi rwacu ruraduhuza, ikirezi twambitswe na Gihanga kitwizihire aho turi hose. Intego ni iyo kutakizimiza no mu mashuri bacyigishe. Ya minsi mikuru myiza abe ari cyo gihimbaza gahunda rwose nta pfunwe kinateye. Wikigoreka kivuge wemye ahubwo kibe ishema rikuranga, ni nacyo gicumbi cy’ubumwe bwacu duhore tugitoza abavuka, Abanyarwanda tweze Imana.”
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yashimiye Inteko y’Umuco n’abafatanyabikorwa bayo bateguye uyu munsi mukuru.
Kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ingoro Ndangamurage byahawe insanganyamatsiko igaruka ku ’Mbaraga z’Ingoro Ndangamurage".











TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!