Ibi uyu muhanzi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru nyuma y’igitaramo cya nyuma yakoreye muri BK Arena.
Yavuze ko amaze kubona ko hari abafana benshi bo hirya no hino mu gihugu bifuzaga kumubona ku rubyiniro batagize ayo mahirwe.
Yakomeje avuga ko igitekerezo cyo gutaramira abo mu ntara cyakomotse ku rugendo aherutse gukora azenguruka amaradiyo y’abaturage, ashimira abakunzi be ku rugendo rw’imyaka 20 bafatanyije mu muziki.
Ibi yabigarutseho ubwo yabazwaga niba ibi bitaramo byo kwizihiza imyaka amaze mu muziki byazahinduka ngarukamwaka.
Ati "Oya, njye sinkunda kubeshya. Ariko igishoboka kirahari. Murabizi ko nazengurutse amaradiyo yo mu Ntara nshimira abafana twabanye muri iyi myaka 20 maze mu muziki. Nibaza ko nshobora kuzishimana na bo mu bundi buryo tuzatangaza mu minsi iri imbere."
Uretse abakunzi be bo mu ntara, King James yanararitse Abanyarwanda n’abakunzi b’umuziki batuye mu mahanga, abasaba kuzitabira ibitaramo ateganya kuhakorera.
Yatangaje ko igitaramo cya mbere kizabera mu Bubiligi ku wa 22 Kanama 2026, ariko yongeraho ko mu gihe azaba ari i Burayi hari n’ibindi bikorwa ateganya bizatangazwa mu minsi iri imbere.
King James yavuze kandi ko ateganya no gutaramira abakunzi be batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada, mu gihe hagikomeje kurebwa uburyo yakorera ibitaramo no mu bihugu bitandukanye byo ku Mugabane wa Afurika.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!