00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyuma y’amezi 11 mu kirago, Mako Nikoshwa yasubiye muri Studio

Yanditswe na
Kuya 17 December 2014 saa 09:09
Yasuwe :

Nyuma y’igihe kigera ku mwaka umuhanzi Mako Nikoshwa yarazahajwe n’uburwayi bwanamuzitiye mu muziki, kuri ubu yatangiye kwerekana ibimenyetso by’uko indwara yayiteye umugeri ndetse ngo bitarenze ibyumweru bibiri arongera agaragare mu ruhamwe nk’uko byari bisanzwe.
Mu kiganiro na IGIHE, Mako Nikoshwa yavuze ko igihe amaze mu buriri kubera uburwayi yahombye byinshi bityo kuva yafashe akabaraga ngo agiye gukora uko ashoboye akorane ingufu kugira ngo azibe icyuho ndetse yongere yigaragaze (…)

Nyuma y’igihe kigera ku mwaka umuhanzi Mako Nikoshwa yarazahajwe n’uburwayi bwanamuzitiye mu muziki, kuri ubu yatangiye kwerekana ibimenyetso by’uko indwara yayiteye umugeri ndetse ngo bitarenze ibyumweru bibiri arongera agaragare mu ruhamwe nk’uko byari bisanzwe.

Mu kiganiro na IGIHE, Mako Nikoshwa yavuze ko igihe amaze mu buriri kubera uburwayi yahombye byinshi bityo kuva yafashe akabaraga ngo agiye gukora uko ashoboye akorane ingufu kugira ngo azibe icyuho ndetse yongere yigaragaze nk’umuhanzi ushoboye mu ruhando rwa muzika nyarwanda.

Mako Nikoshwa ati “Igihe maze mu buriri ni kirekire, nahombye ibintu byinshi cyane cyane mu muziki ndetse no gutera imbere kwanjye kwasubiye inyuma. Nanavuga ko nadindiye muri byinshi ariko nagarutse. Narakize nubwo hari bamwe bakeka ko nkiri wa wundi babonaga ku mafoto meze nabi mu bitaro. Ndashaka kwiyuburura ngakora cyane ku buryo nziba icyuho”

Uyu muhanzi wamenyekanye mu ndirimbo ‘Ndi umushumba’, ‘Mariya Roza’ n’izindi, ngo ageze kure umushinga w’indirimbo nshya ari gukorera muri Beyond Records. Iyi ndirimbo ni yo ibimburiye izindi ateganya gukora nyuma y’amezi agera kuri cumi na kumwe amaze mu buriri kubera uburwayi.

Yagize ati “Nari maze amezi agera kuri 11 ndyame kubera uburwayi kandi nari narazahaye cyane ku buryo kujya muri studio bitashobokaga. Ubu mfite imbaraga , ndi kwa Pastor P hari indirimbo ndi gukorerayo nteganya kuzashyira hanze mu cyumweru gitaha”

Nubwo bitoroshye, ngo Mako Nikoshwa bimushobokeye yazitabira byibuze igitaramo kimwe mu mpera z’umwaka akawusoza yishimana n’abafana be.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages