00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyuma y’imyaka irenga 12, MYP wo muri KGB agiye gusubukura umuziki

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 25 July 2024 saa 11:08
Yasuwe :

Nyuma y’imyaka irenga 12 adakora ibijyanye n’umuziki, MYP wamamaye mu itsinda rya KGB agiye kongera gusubukura ibikorwa bya muzika ndetse yamaze gutangaza ko afite ibihangano byinshi yitegura gusohora mu minsi iri imbere.

Manzi Yvan Pitchou [MYP] wahoze mu itsinda rya Kigali Boyz ryamamaye nka KGB, amaze imyaka 12 aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yagiye gukomeza amasomo ye bikarangira ahatuye.

Mu kiganiro kigufi yagiranye na IGIHE, MYP yavuze ko ari mu myiteguro yo gusubukura ibikorwa bya muzika na cyane ko afite ibihangano bishya yitegura gusohora.

Ati “Muri iyi minsi mfite indirimbo nyinshi nakoze ngiye gushyira hanze, iya mbere ni iyo nakoze mu rwego rwo guha icyubahiro Hirwa Henry twaririmbanaga muri KGB, yo n’amashusho yayo yararangiye ndetse muzabonamo na mugenzi wacu Skizzy.”

MYP wamaze no guhindura izina ry’ubuhanzi aho ateganya kugaruka mu muziki yitwa NavyTune, mu 2016 yasoje kaminuza aho yize ibijyanye na Psychologie, Sociologie ndetse n’Umuziki nyuma akaza gusoreza mu ishuri ry’ibijyanye n’Ubucuruzi.

Itsinda rya KGB, MYP yahoze abarizwamo ryamamaye mu ndirimbo yitwa ‘Arasharamye’ yari yarabaye nk’ibendera ryabo mu muziki.

KGB yari igizwe n’abahanzi barimo Skizzy, MYP na Henry witabye Imana mu 2012.

Mu 2015 MYP yasezeranye kubana akaramata n’Umunyamerikakazi Shannon Lair bari bamaze igihe bakundana.

Itsinda rya KGB ryaririmbagamo MYP ryarakunzwe cyane mu Rwanda
MYP wahoze muri KGB agiye gutangira umuziki nk'umuhanzi ku giti cye
MYP ubwo yasozaga Kaminuza yavuze mu izina ry'abandi banyeshuri biganaga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages