00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyuma yo gukora Seburikoko na Citymaid zakunzwe, Misago agiye gusohora iyitwa “Indoto"

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 13 June 2020 saa 10:56
Yasuwe :

Wilson Misago uzwi ku izina rya Nelly akaba ari we wakoze filime z’uruherekane zamenyekanye cyane nka Friends, Seburikoko na City Maid agiye gutangira kwandika indi yise’ Indoto.’ Asezeranya abakunda Sebu na City Maid ko ntaho zizajya.

Iyi filime izajya isohoka mu buryo bw’uruhererekane kuri Televiziyo y’u Rwanda nk’uko na Seburikoko na City Maid biyicaho.

Yanditswe na Roger Niyoyita ikaba iri gutunganywa na Misago Wilson ariwe wagiye atunganya izindi zamamaye mu Rwanda nka Inshuti (Friends), Seburikoko na Citymaid.

Mu kiganiro na IGIHE, Misago yavuze ko iyi filime ivuga ku buzima bw’abanyeshuri cyane cyane abiga muri kaminuza z’i Kigali.

Yagize ati ”Muri make izaba ishingiye ku gitekerezo cy’umusore warangije amashuri yisumbuye akabura akazi, ava mu cyaro agiye gushakisha akazi i Kigali, nyuma yo kwizezwa kwakirwa n’inshuti ye yaje kumutenguha. Ageze i Kigali yaramubeshye aramubura. Muri ubwo buzima bukomeye, Muhire yabonye akazi k’izamu kugeza ubwo afashe icyemezo cyo gusubira ku ishuri aza gukabya inzozi ze zo gukora application".

Ngo ni filimi izaba igamije kwigisha ariko nanone hakagaragaramo abakinnyi bashya bafite impano.

Uwineza Clarisse, umunyamakuru uzwi kuri Radiyo Rwanda uherutse kwemeza ko yamaze kwinjira muri sinema, azagaragara muri iyi filime y’uruhererekane “Indoto” izatangira guca kuri televiziyo Rwanda mu minsi mike, akaba ari umwe mu bazwi bazayikinamo.

Integuza y’iyi filime nshya "Indoto"

Nyuma yo gukora Seburikoko na Citymaid zakunzwe, Misago agiye gusohora filimi nshya “Indoto tv series”

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages