Mutoni Fille uharawe mu ndirimbo ‘Double Trouble’ azaririmbira muri Kigali Serena Hotel ku wa Gatandatu tariki ya 17 Ukuboza 2016 mu muhango wo gutanga ibihembo bya Smart Awards ku bantu n’ibigo babaye indashyikirwa mu gukoresha imbuga nkoranyambaga.
Agiye kuza kuririmbira mu Rwanda nyuma y’uko yari amaze igihe asubitse ibitaramo byose yagombaga gukora mu mwaka wa 2016 ndetse n’icye bwite yise “Fille Live Concert”, cyagombaga kuzaba kuwa 25 Ugushyingo 2016 kuri Garden City Rooftop.
Yavuze ko agisubitse ku mpamvu ze bwite nyamara ngo hari amakuru avuga ko ubwumvikane n’umugabo we [ari na we manager w’umuziki we] bukomeje kwanga bityo ahitamo gusubika igitaramo.
Mutoni Fille yamenyekanye cyane mu Rwanda nyuma yo gukorana indirimbo na Bruce Melody bayita ‘Hallo’. Afite izindi ndirimbo zakunzwe muri Uganda zirimo Its not about money, Got no money, Double Trouble n’izindi.
Mu kwezi gushize Mutoni Fille yagiranye ibibazo n’umukunzi we Edwin Katamba[Mc Kats] ubwo bari bavuye mu kabari gusangira. Aba bombi bateranye amagambo kugeza ubwo bafatanye mu mashati.
Fille yisobanuye binyuze kuri Facebook ko icyabaye hagati yabo atari ukurwana nk’uko itangazamakuru ryabivuze ahubwo ko inshuti y’uyu muhanzi yabonye baterana amagambo ihita imwinjiza mu modoka barirukanka ari nabwo yahushuye MC Kats imugaragura mu bitaka.
Ubu MC Kats na Fille basa n’abamaze gutandukana ndetse itangazamakuru ryo muri Uganda ryemeza ko uyu muhanzi yahise yishumbusha Weasel gusa yabihakanye avuga ko nta kidasanzwe kiri hagati yabo uretse kuba amufasha nk’inshuti yifuza ko asohoka neza mu bibazo yagize.
Weasel na we ashimangira ko adashobora gukundana na Fille Mutoni kuko ngo ‘amufata nka mushiki we’. Ibi byatangiye kuvugwa cyane nyuma y’uko mu minsi ishize uyu musore yagaragaye ari kumwe na Fille mu bihe bitandukanye mu gace kitwa Ntinda.
Uyu muririmbyi yisobanuye avuga ko impamvu ari kugaragara cyane ari kumwe na Fille ari uko ashaka kumuba hafi amurinda guhangayika no kwihangana muri iki gihe ahanganye no gushaka uko asohoka muri ibi bibazo. Yanavuze ko ashaka kumurinda abantu bashobora kumugirira nabi.
Muri iki gitaramo Fille azafatanya na Dj Pius ukunzwe mu ndirimbo yitwa ‘Agatako’ yakoranye na Dr Jose Chameleone.





Ibitekerezo 0