00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyuma yo kugira ibyago, Gakondo Group irasubukura ibitaramo kuri Mille Collines

Yanditswe na

Bukuru JC.

Kuya 3 October 2014 saa 07:29
Yasuwe :

Nyuma yo kugira ibyago kwa bamwe mu bagize Gakondo Group, iri tsinda rirasubukura ibitaramo risanzwe rigirira kuri Hotel des Mille Collines buri wa Gatanu guhera saa moya z’umugoroba.
Mu cyumweru gishize, nibwo Masamba Intore yapfushije ba nyirasenge babiri mu minsi ibiri ikurikirana, bituma badakora igitaramo bagombaga gukora kuwa Gatanu ushize.
Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Masamba akaba nyirarume wa Jules Sentore nawe babana muri Gakondo Group, yatangaje ko kuri uyu wa Gatanu (…)

Nyuma yo kugira ibyago kwa bamwe mu bagize Gakondo Group, iri tsinda rirasubukura ibitaramo risanzwe rigirira kuri Hotel des Mille Collines buri wa Gatanu guhera saa moya z’umugoroba.

Mu cyumweru gishize, nibwo Masamba Intore yapfushije ba nyirasenge babiri mu minsi ibiri ikurikirana, bituma badakora igitaramo bagombaga gukora kuwa Gatanu ushize.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Masamba akaba nyirarume wa Jules Sentore nawe babana muri Gakondo Group, yatangaje ko kuri uyu wa Gatanu basubukura ibitaramo nyuma yo guherekeza ababyeyi babo.

Yagize ati “Kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Ukwakira, turasubukura ibitaramo byacu nyuma ya Rwanda Day i Atlanta ndetse na nyuma yo guherekeza ababyeyi bacu batuvuyemo bakisangira Nyirubutungane ijabiro kwa Jambo.”

Ba nyirasenge ba Masamba bitabye Imana nyuma y’iminsi mike bamwe mu bagize iri tsinda bavuye muri Rwanda Day i Atlanta, aho Teta, Jules Sentore na Masamba batari bagaragaye mu gitaramo cyo kuwa Gatanu tariki 19 Nzeri 2014 kuri Hotel des Mille Collines by Kempinski.

Masamba yavuze ko bakumbuye bikomeye abakunzi b’inganzo gakondo bari basanzwe bataramana.

Ati “Turabakumbuye, tuzabibabwira tubinyujije mu nganzo ya Gakondo yuzuye ubuhanga n’uburyohe.”

kuri Hotel de Mille Collines by Kempinski iherereye mu mujyi wa Kigali, buri wa Gatanu haba igitaramo cy’iri tsinda rya Gakondo, gitangira saa moya z’umugoroba kikageza saa ine z’ijoro.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages