00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Eddy Kenzo yakiriwe nk’umwami avuye muri Grammy Awards (Amafato)

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 18 February 2023 saa 05:02
Yasuwe :

Umuhanzi Edrisah Musuuza [Eddy Kenzo] uherutse guhatanira ibihembo bya Grammy yakiriwe n’imbaga y’abakunzi ba muzika muri Uganda ubwo yari akigera ku kibuga cy’indege abamurikira umudali wa zahabu yahawe nk’umuhanzi wahataniye ibi bihembo bifatwa nk’ibikomeye ku Isi.

Eddy Kenzo wanditse amateka akomeye yo kuba umuhanzi wa mbere ukorera umuziki we muri Uganda wahataniye ibihembo bya Grammy yatunguwe no kubona uburyo yakiriwe akigera i Kampala.

Umuhanda uva ku kibuga cy’indege cya Entebbe wari wuzuye imodoka n’abamotari benshi bishimiye agahigo uyu muhanzi yagezeho.

Eddy Kenzo yinjiye mu bahataniye ibi bihembo bya Grammy kubera indirimbo ‘Gimme Love’ yahuriyemo na Matty B ukorera umuziki we muri Amerika.

Aba bombi nubwo nta gihembo begukanye bari bahataniye Grammy Awards mu cyiciro cya ‘Best Global Music Performance’ cyatwawe n’abahanzi bo muri Afurika y’Epfo barimo Nomcebo Zikode , Wouter Kellerman, na Zakes Bantwini bahuriye mu ndirimbo bise ‘Bayethe’

Kwinjira mu bahataniye ibihembo bya Grammy kwa Eddy Kenzo ni inkuru yanyuze benshi mu bakurikira umuziki wo muri Afurika y’Uburasirazuba dore ko bidakunze gukorwa na benshi.

Ibi bihembo bishimira abanyamuziki bitwaye neza hirya no hino ku Isi byatanzwe mu rukerera rwa tariki 06 Gashyantare 2023 mu birori byabereye i Los Angeles muri Crypto Arena.

Amashusho y’uko Eddy Kenzo yakiriwe akigera i Kampala

Abafana ba Eddy Kenzo bari benshi ku kibuga cy'indege
Eddy Kenzo ni ubwa mbere yari ahataniye Grammy Awards ibihembo bitangirwa muri Amerika
Eddy Kenzo yishimiye urukundo yeretswe n'abanya-Uganda
Eddy Kenzo yaje yambaye umudali yahawe muri Grammy Awards 2023
Imwe mu modoka zari ziherekeje Eddy Kenzo
Umuhanda wari wuzuye abakunzi ba Eddy Kenzo
Abafana ba Eddy Kenzo bari benshi mu muhanda
Abakunzi ba Eddy Kenzo bari benshi mu muhanda uva ku kibuga cy'indege
Abanya -Uganda bishimiye kubona Eddy Kenzo muri Grammy Awards
Byari ibyishimo kuri benshi bagiye kwakira Eddy Kenzo
Bari bitwaje amafoto n'ibyapa biriho amazina ya Eddy Kenzo
Eddy Kenzo yaberetse umudali yatahanye nk'umuntu wari uhataniye Grammy Awards

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages