Brittney Elena w’imyaka 34 ni umwe mu byamamare byitabiriye imikino nyafurika ya Basketball African League (BAL) yasorojwe i Kigali ku wa 27 Gicurasi 2023.
Nyuma y’ibihe byiza Brittney Elena yahagiriye, yatangaje ko yifuza kuhagura inzu kubera uburyo yahakunze.
Yanditse kuri Twitter ati “Rwose, ngomba kugira inzu mu Rwanda, nahakunze cyane”.
Ni ubutumwa bwakiriwe neza n’abanyarwanda, bamuha ikaze ndetse n’abanyamahanga bamubwiye ko nabo bafite guhunda yo kuhagura inzu.
Kuri uyu wa 31 Gicurasi 2023 nabwo Brittney Elena yabyutse amenyesha abamukurikira ko agiye gusura ingagi mu birunga, mu rugendo rumufasha gusoza uruzinduko yagiriye mu Rwanda anashishikariza n’abandi kuzasura iki gihugu.
Brittney Elena azwi mu myidagaduro yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika binyuze muri sinema no kuyobora ibirori bitandukanye muri NBA.
Uyu mukobwa yakinnye muri filime zirimo, The Real Husbands of Hollywood, Last looks, Deuces, The amazing Mr F na Long Slow Exhale.
Brittney Elena yanakinnye mu duce tumwe tw’umukino Wild ‘N Out wa Nick Cannon.
Mu 2022 ni we wari umushyushyarugamba mu mikino ya Mcdonald’s All American Games ndetse akunze kwakira imikino ikomeye muri NBA aho anakorana ibiganiro n’abakinnyi b’amazina akomeye muri iri shampiyona iri muzikomeye ku Isi.
Mu 2017, havuzwe inkuru nyinshi mu itangazamakuru ry’imyidagaduro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika zivuga ku rukundo rwe na Kevin Durant.








Ibitekerezo 0