00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Oda Paccy yagiye gukorera indirimbo muri Waasafi Records kwa Diamond

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 27 January 2017 saa 08:29
Yasuwe :

Umuraperikazi Uzamberumwana Pacifique [Oda Paccy] yagiye muri Tanzania aho amaze ibyumweru bitatu akorera umuziki no kumenyekanisha indirimbo ze mu bitangazamakuru bikomeye mu karere.

Oda Paccy yabwiye IGIHE ko yavuye mu Rwanda kuwa 3 Mutarama 2017, mu gihe amazeyo yakoze indirimbo nyinshi mu nzu zitunganya umuziki zikomeye muri Tanzania gusa ngo iyo azaheraho ashyira hanze ni iyitwa ‘Nobody’ yakorewe muri Waasafi Records ya Diamond.

Yagize ati “Navuye mu Rwanda hashize igihe, naje ku itariki ya 3 Mutarama, naje kugerageza no gushakisha uburyo bwatuma wenda umuziki wanjye ugera ku rundi rwego.”

Yongeyeho ati “Mfite imishinga myinshi inaha ariko indirimbo ya mbere yararangiye nanamaze kuyifatira amashusho nayikoranye na Producer ukomeye inaha witwa Alphan, iyo niyo nzaheraho nsohora, icyo ntegereje ni video gusa kuko amashusho twarayafashe. Si ibyo gusa nakoranye ibiganiro n’ibitangazamakuru bitandukanye nka Azam TV, TBC, East African TV, nakoze n’ikiganiro kuri radio yitwa U FM.”

Oda Paccy yavuze ko gutunganya amajwi n’amashusho by’indirimbo ya mbere yise ‘Nobody’ bwamutwaye amadolari asaga gato ibihumbi bine [akabakaba 3,316,000 mu mafaranga y’u Rwanda].

Ati “Kuhajya ntihahenze kuko ni hafi ariko indirimbo yo imaze kuntwara arenga ibihumbi bine by’amadolari. Birahenze, gusa ndiyemeza muri njye ndarwana, ndashima Imana buri mwaka mba nshaka gutera indi ntambwe biba bigoye uca mu bantu batandukanye kuko nta manager ngira wihariye.”

Oda Paccy na Producer Lizer wo muri Waasafi Records

Yavuze ko aya mafaranga yajyanye muri Tanzania yayahawe nk’inkunga na bamwe mu bamufasha mu muziki ndetse na we yikora ku mufuka.

Mu byumweru bigera kuri bitatu Oda Paccy amaze muri Tanzania ngo yasanze umuziki w’u Rwanda uri inyuma cyane ndetse mu bitangazamakuru byibanda cyane kuri muzika ngo nta na kimwe yabonye kivuga cyangwa gicuranga indirimbo zakozwe n’Abanyarwanda gusa ngo indirimbo za Alpha Rwirangira[na we ufitanye isano na Tanzania] ni zo zizwi.

Ati “Ntabwo inaha batuzi, ntabwo bacuranga indirimbo z’abahanzi bo mu Rwanda hano, ntabwo bazi indirimbo z’Abanyarwanda, hano mpamaze igihe kinini narabibonye. Ntabwo umuziki wacu uzwi, biracyasaba imbaraga…”

Oda Paccy muri Waasafi Records aho Diamond akorera indirimbo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages