00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Oda Paccy yashinze inzu itunganya umuziki

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 7 February 2019 saa 09:52
Yasuwe :

Umuraperikazi Uzamberumwana Pacifique wamamaye mu muziki nka Oda Paccy yashinze inzu itunganya umuziki yise ‘Empire Records’ ikorera mu rugo iwabo mu Gatsata.

Iyi studio ya Oda Paccy yayimurikiye itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu, avuga yifuza guhindura byinshi muri muzika nyarwanda ndetse no kuri we.

Igamije guteza imbere umuziki nyarwanda muri rusange, gukorana n’abahanzi bakizamuka ndetse n’abamaze kugera kure.

Ku ikubitiro iri gukoreramo Junior Multi System wakoranye cyane bya hafi n’uyu muhanzikazi kuva kera agitangira ibikorwa by’umuziki n’ubu bakaba ari inshuti magara.

Uyu mugabo uri kuyitunganyirizamo indirimbo ntabwo arahabwa amasezerano gusa Oda Paccy avuga ko igihe cyose azajya amukenera azajya amukoresha nta kibazo ariko akaba ari kurambagiza abandi barimo nabo hanze y’u Rwanda.

Mu kiganiro Paccy yahaye IGIHE yavuze ko igitekerezo cyo gushinga studio yakigize kera agitangira umuziki ariko akagenda abura ubushobozi.

Ati “Ni zimwe mu nzozi nari mfite nk’umuhanzi kuko umuziki niko kazi kanjye ndabikunda, naravuze nti noneho wenda usibye kuba naririmba, ni uwuhe musanzu nshobora gutanga uko waba umeze kose natanga ku muziki.”

Uyu muhanzikazi yavuze ko yasanze atabona ubushobozi bwo gufasha abahanzi bakizamuka, ahitamo gushinga studio izajya umusanzu muri muzika nyarwanda.

Oda Paccy yavuze ko yahisemo gukorera mu rugo iwabo kubera ko ari ahantu hanini kandi akaba ashaka guteza imbere agace k’iwabo.

Ati “Ijya kurisha ihera ku rugo. Wakayifashe ukayijyana aho handi ariko waba uri kuhateza imbere, ni byiza rero ko uhera iwanyu.”

Iyi studio nshya Oda Paccy yamuritse ayifatanyije na Elysa Nadia ukunze gukurikirana ibikorwa by’uyu muhanzikazi bya muzika umunsi ku munsi.

Empire Records ni iya Oda Paccy na Nadia basanzwe bafatanya muri muzika
Ni inzu ifite ibikoresho bigezweho
Junior ni we watangiranye n'iyi studio
Uyu musore wakoranye na Paccy mu myaka myinshi niwe watangiye akorera muri iyi studio
Oda Paccy yatangaje ko gutangiza iyi studio ari umusanzu we mu kubaka uruhango rwa muzika nyarwanda
Piano yo muri Empire Records

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages