Oda Paccy yaherukaga kujya gukorera umuziki muri Tanzania muri Mutarama 2017, icyo gihe yavuyeyo afite indirimbo yitwa ‘Nobody’ yatunganyirijwe muri muri Waasafi Records ya Diamond.
Yabwiye IGIHE ko yageze muri Tanzania kuwa 20 Ugushyingo 2017 ahita agirana ibiganiro n’ubuyobozi bwa studio ikomeye muri iki gihugu ya Wanene Entertainment ari naho ari gukorera imwe mu mishinga y’indirimbo amaze iminsi yandika.
Yagize ati “Nagiyeyo mu rwego rwo gukomeza kumenyekanisha ibikorwa byanjye, nasanze byaba byiza nkoranye na Wanene Entertainment. Ubwayo ni kompanyi nini ndetse ikomeye muri Afurika y’Uburasirazuba, bafite studio nziza n’ibindi byinshi ku buryo bashobora kumfasha kwagura umuziki wanjye.”
Muri Wanene Entertainment bakora indirimbo mu majwi ndetse banafite igice cyahariwe gutunganya amashusho ku buryo iyo umuhanzi abyifuje bamukorera umushinga mu majwi n’amashusho.
Paccy yavuze ko ubu ari gukorana na Producer Lupher uri mu bahanga batunganya indirimbo muri Wanene. Ngo azava muri Tanzania ahakoreye indirimbo ze n’izindi ateganya guhuriramo n’abahanzi bazwi muri aka gace studio ibamo.
Yagize ati “Ndi gukorera muri iyi studio imishinga irenze umwe, hari indirimbo zanjye bwite ndi gukora ariko hari n’izindi nzakorana n’abahanzi bo muri Tanzania, byose bigamije kuzamura impano yanjye.”
Oda Paccy wari umaze iminsi avugwa ku bw’inkuru zaherekeje indirimbo ‘Order’ yahuriyemo na Urban Boyz, ateganya kuzagaruka mu Rwanda mu cyumweru gitaha.



















TANGA IGITEKEREZO